• 1496724_1271500869533121_8376154150513726382_n

    TWIRINDE UBURIGANYA N’AMAYERI BYA SATANI- EV. Bem

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 10, 2018

      Abaroma 12:2 Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose. Ubwato bubasha kugenda […]




     

    Abaroma 12:2

    Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.

    Ubwato bubasha kugenda neza hejuru y’Inyanja igihe cyose amazi atarinjiramo, Ariko iyo amazi yinjiye mu Bwato, burarohama.

    1496724_1271500869533121_8376154150513726382_n
    ev Bem

    Umukristo abasha kugenda neza mu Isi kabone n’ubwo yaba yuzuye ibyaha, ntacyo yamutwara, Ariko, kuko ibyo byombi bigira amahame abigenga kandi atandukanye, iyo Isi yinjiye m’Umukristo, Umukristo ntamenye ko yatewe ahubwo akagerageza kwishushanya nayo agira ati; “niho ibihe bigeze…..,” cg kubera izindi nyungu, bimusigira ubuyobe bubasha no kumugusha.

    Uwiteka aturinde kandi aduhe imbaraga, ubwenge n’Ihishurirwa byo gutandukanya ibyo no kunesha ku nyungu z’Ubwami bw’Imana.
    Mu Izina rya Kristo Yesu, Amen.




    Ibitekerezo