• TRUE

    True Promises bageze kure imyiteguro y’igitaramo”True worship Live concert” batumiye mo uwo bafataho ikitegererezo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 11, 2019

    Muri iki gihe mu Rwanda biragoye ko waba ukunda kuramya no guhimbaza Imana utazi itsinda True Promises kuko ntagushidikanya aba bamaze kubaka izina rikomeye muri gospel  yo mu Rwanda,ubu iri […]




    Muri iki gihe mu Rwanda biragoye ko waba ukunda kuramya no guhimbaza Imana utazi itsinda True Promises kuko ntagushidikanya aba bamaze kubaka izina rikomeye muri gospel  yo mu Rwanda,ubu iri tsinda rigeze kure imyiteguro y’igitaramo cy’amateka  batumiye mo umuhanzi Benjamin Dube.

    TRUE

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019,ubwo bamwe mu bayobozi bakuru b’iri tsinda baganiraga n’Itangazamakuru bavuze ko imyiteguro igeze kure ndetse ko iki gitaramo ari intambwe ikomeye bagiye gutera mu murimo.

    Umuyobozi w’itsinda True Promises, Mbonigaba Bonnkee yavuze ko iki gitaramo “True worship Live concert”kizaba kuwa 11/8/2019 kikazabera mu cyumba kinini cya Intare Arena iherereye mu Murenge wa Rusororo muri Gasabo, kuri ubu imyiteguro yacyo ikaba irimbanyije.

    Yagize ati “ Iki gitaramo turimo gutegura kizaba cyagutse, kuko cyari mu nzozi zacu mu myaka myinshi ishize. Nituyigeraho azaba ari kimwe mu bintu bikomeye tuzaba dukoze kuko byari mu migambi yacu no mu bitekerezo byacu.”

    ture
    Abayobozi ba True Promises mu kiganiro n’abanyamakuru

    Iki gitaramo kizitabirwa n’umuramyi akaba n’umuvugabutumwa Benjamin Dube uri mu banyabigwi muri Gospel ya Afurika,Umunyamabanga wa True Promises akaba yavuze ku kuza kwa Benjamin dube mu Rwanda.

    Ndahiriwe Mandela yagize ati”Benjamin Dube n’itsinda bazazana ntibazataramira abanyarwanda gusa ahubwo bazasura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Gisozi babonere ho no kumenya neza amateka y’u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati”gutumira Benjamin Dube bizadufasha byinshi kuko ni umuntu dusanzwe dufata ho ikitegererezo.”

    Usibye Benjamin Dube iki gitaramo kizitabirwa n’abaramyi bo mu Rwanda nka Alarm Ministries, Shekina yo muri Restauration Church Masoro, Sam Rwibasira.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike mu buryo butandukanye burimo kujya ku cyicaro cya True Promises giherereye i Remera mu Giporoso muri Jesus is able House, cyangwa akayigura akoresheje ikoranabuhanga anyuze ku rubuga www.ishema.rw cyangwa agakoresha Mobile Money unyuze kuri *182*8*1*900111# maze agakurikiza amabwiriza.

    Ibiciro byo kwinjira ni Ku bazagura amatike mbere y’igitaramo bazajya bishyura; 7000frw mu myanya y’ahasanzwe (Ordinary), 10.000frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 20.000 frw mu myanya y’imbere (VVIP) mu gihe abazayagura ku munsi w’igitaramo bakazishyura 10.000frw ahasanzwe (Ordinary), 15000 frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 25.000 frw mu myanya y’imbere (VVIP).

    truu
    True Promises bagiye gukora igitaramo cy’amateka
    dube
    Benjamin Dube ukomoka muri Afurika y’epfo yarangije kwemeza ko azataramira mu Rwanda
    benjamin-tickets-6366551561624559
    Ibiciro byo kwinjira  nuko biteye

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo