Theo Bosebabireba ,Nyuma y’ imayaka 6 yakiriwe kumugaragaro mu Itorero ry’ ADEPR
Umuhanzi mpuzamahanga Theo Bosebabirebe ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kongera kwakirwa. mu itorero rye ry’ ADEPR rya Kicukiro SHELl , nyuma y’ imyaka 6 yaramaze ategera ameza y’ umwami mu itorero rye .
Theo Bosebabirebe , umuhanzi mpuzamahanga ukubutse mu gihugu cy’ iburundi mu biterane binini bihuza abantu benshi ibihumbi n’ ibihumbi ,nyuma yokugenzurwa n’ itorero rye no kubaza abo bari bafitanye ibibazo no kugenzura imbutoze yongeye kwakirwa ku meza y’ umwami( igaburo ryera ) mu itorero rye ry’ ADEPR Kicukiro SHell .
Asagwa n’ ibyishimo bidasanzwe ageza ubutumwa ku bakunzi be abasangiza ibyishimo avugako ntakitagira iherezo kuko igifite itangiriro cyose kigira iherezo ryacyo ubu ari bubihe byiza mu itorero rye rya ADEPR ……
Mmu magambo ye yagize ati :” Uyumunsi ntusanzwe kurijye kuko igifite itangiriro cyose kigira iherezoryacyo kuko ndi mu bihebyiza mu itorero ryanjye rya ADEPR kicukiro shell nyuma y’ imyaka myinshi ijyera Kuri 6 yesu arabikoze”
Umushumba ushumbye itorero Theo Bosebabireba asengeramo Rev . Pastor Mutima Jonathan mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru yagizeati: ” Theo yakirijwe mu itorero ryacu yakira kristo nk’ umwami n’ umukiza , aba umukristo aza kugira impano ikomye yo kuririmba arayikoresha …. nyuma aza kugwa tumushira inyuma y’ itorero .
Ariko ubu tuvugana Thebosebabireba twamaze kumwakira mu itorero ry’ ADEPR Kicukiro Shell …. twamakiriye ku igaburo ryera aho yaramze umwaka wose agenzurwa , nyuma yuko dukoze inama nyinshi ndetse no kugisha Inam Ururembo rw’ umujyi wa kigali ubu yakiriwe rwose”

Umuhanzi mpuzamahanga Theo Bosebabirebe ubu akomeje ibikorwa bye byivubutumwa biciye mu ndirimbo dore ko nyuma yuko akubute mu gihugu cy’ iburundi , agiye gukora ibiterane bizenguruka u Rwanda rwose bahere mu karere ka Nyagatare .

@IBYIRINGIRO.RW