• theo

    Theo Bosebabireba agiye gutaramira Iwawa

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 20, 2019

    Umuhanzi Uwiringiyimana theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba afatanyije n’umuryango  Arise Rwanda Ministries agiye gutaramira urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa mu karere ka Rutsiro. Ubusanzwe umuryango Arise Rwanda Ministries ukora […]




    Umuhanzi Uwiringiyimana theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba afatanyije n’umuryango  Arise Rwanda Ministries agiye gutaramira urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa mu karere ka Rutsiro.

    Ubusanzwe umuryango Arise Rwanda Ministries ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage  bo mu murenge wa Boneza uhereye muri aka karere kuri iyi nshuro rero baka barifashishije Theo Bosebabireba ngo azafashe mu Ivugabutumwa rizakorerwa aha hasanzwe haba urubyiruko rwabaswe n’ingeso mbi zirimo izo kunywa cyangwa gukoresha ibyobyabwenge.

    theo

    Iki giterane gisanzwe ari ngarukamwaka uyu mwaka kikaba kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeli 2019.Nyuma yo kuva iwawa ibirori bizakomereza mu murenge wa Boneza ahazabera igitaramo gikomeye kizaba kirimo abaramyi batandukanye Healing worship team ndetse n’abavugabutumwa baturutse muri Amerika nka Pastor Bob uyoboye umuryango ukora ivugabutumwa muri gereza witwa Empty Tombs Ministries ndetse na Pastor Gregg uyoboye inama y’ubutegetsi ya Arise Rwanda Ministries.

    WhatsApp-Image-2019-09-13-at-7.34.53-PM

    Mu kiganiro n’Itangazamakuru Bwana Darius Rukundo uhuza ibikorwa bya Arise Rwanda Ministries yavuze ko bategereje uyu munsi ngo kuko ari uw’amateka ku buzima bw’abayanya Boneza ndetse n’abagororerwa I Wawa ngo kuko hari ubutunzi bwinshi Theo abitsemo buzafasha abantu kubohoka binyuze mu bihangano bye ndetse n’ubuhamya.Yongeyeho ko abavugabutumwa bafite nabo ari beza ku buryo uzitabira wese azataha akozweho.



    Leave a Reply


    Ibitekerezo