• TATIEN

    Thacien Titus yasohoye indirimbo nshya yise “Burigihe” ikangurira abantu kwibuka gushima Imana- VIDEO

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 19, 2019

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Thacien Titus yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Burigihe” ivuga ko igihe cyose umuntu akwiriye kujya imbere y’Imana akayishima ku ibyiza […]




    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Thacien Titus yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Burigihe” ivuga ko igihe cyose umuntu akwiriye kujya imbere y’Imana akayishima ku ibyiza iba yaramukoreye.

    Muri iyi ndirimbo Thacien atangazako  asaba Imana ntizatume yibagirwa kujya agaruka kuyishima kuko hari n’ibindi imuteganyirije.

    TATIEN

    Nkuko byumvikana muri Chorus agira ati”Buri gihe nzajya nza gushima uko mbyibutse nzajya nza imbere yawe uzandinde kwibagirwamwami wange nzajya nza imbere yawe.”

    KANDA  HANO WIREBERE  AMASHUSHO  Y’ INDIRIMBO YE NSHYA  YISE   ”  BURIGIHE “

    Akomeza agira ati”Sinakwirengagiza ineza yawe mana ibyo wankoreye ni byinshi aho ababyeyi batari narakubonye aho inshuti zishize narakubonye sinakwirengagiza rya joro ryari ryanze gucya, nange nzaba mu nzu yawe iteka sinzahava. ”

    titi
    Thacien Titus wasohoye indirimbo nshya

    Thacien Titus avuga kuri iyi ndirimbo, yavuze ko mu gihe umuntu agihumeka iyo niyo yakabaye impamvui ihagariye izindi yo gushima Imana.

    Yagize ati ” Buri muntu wese uriho ugihumeka afite impamvu nyinshi yashima. Kuba ariho niryo shingiro Imana yaheraho imukorera ibindi, umwuka duhumeka ni uw’igiciro, Ni ishimwe rihagarariye ayandi. Ibitangaza byose ikorera umuntu , ibikorera umuntu ugihumeka,….. Imana ntabwo nyirebera mu bizaza ahubwo nyirebera mu byahise. Dukwiriye kureba kure aho yadukuye no kuba tukiri bazima si ku bwacu. Ibyo ubwabyo ni ishimwe rikomeye. Buri wese namusaba gusoma Zaburi 150.”

    Image result for thacien titus

    Iyi ndirimbo nkuko abitangaza izaba iri kuri Album ye ya 3 yitwa Ntituzayoba akomeje gutunganya akaba amze gukora indirimbo 4 ati”Nkomeje  Ivugabutumwa nkibisanzwe ndigutunganya Album yanjye nshya ya 3 y’amashusho yitwa “Ntituzayoba” maze gukora ho indirimbo 4 z’amajwi n’amashusho”

    Thatien Titus ni umubyeyi  w’abana 2 urugendo rwa muzika arumaze mo imyaka hafi 10 akaba yarakunzwe cyane kubera indirimbo ‘Aho ugejeje ukora,  na ‘Mpisha mu mababa yawe’.

    KANDA  HANO WIREBERE  AMASHUSHO  Y’ INDIRIMBO YE NSHYA  YISE   ”  BURIGIHE “

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo