• eustashe

    SOBANUKIRWA IBINTU BY’ INGENZI BYAGUKOMEZA MU IBYO UHURA NABYO ( igice cya 4).

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 28, 2019

    Imigani 18:21 “ Waba warigeze wumva abantu bavuga bati” URI ICYO WARIYE” ariko ijambo ry’Imana  ryo rikavuga riti” URI ICYO WAVUZE” Umukristo ukomeye avuga ijambo k’ ubuzima bwe kandi iryo […]




    Imigani 18:21

    Waba warigeze wumva abantu bavuga bati” URI ICYO WARIYE” ariko ijambo ry’Imana  ryo rikavuga riti” URI ICYO WAVUZE”

    eustashe

    Umukristo ukomeye avuga ijambo k’ ubuzima bwe kandi iryo jambo avugiye k’ ubuzima bwe rigahindura ibintu byose bizengurutse ubuzima bwawe cyangwa ubwa abandi.

    Abakristo bakomeye igihe cyose baba bazi icyo ubuzima cyangwa urupfu bivuze kandi ntabwo bapgusha ubusa imbaraga n’ ubushobozi Yesu ashyira muri bo.

    Umukristo umaze kumenya icyo ari cyo imbere y’ uwa muhamagaye n’ imbere y’ abantu ndetse n ibintu bimuzengurutse uko byaba bimeze kose,

    Agera ahantu wo mu uburyo bwo mu mwuka ho kuvuga IJAMBO hejuru y’ abantu bose ndetse n’ ibibazo bimuzungurutse cyangwa bizungurutse abandi.
    Ariko  ubwo bubasha n’ ubushobozi kugira ngo bukore ikintu ni uko aba afite ijambo ry’ Imana muri we kandi ntushobora kurigira utarisoma buri munsi.
    Kuvuga ijambo rihindura ibintu bihinduka nkaho wapfukamwe ugasenga Imana kuri ibyo bibazo.
    Iryo jambo uba uvuze n’ Ijambo riba risunitswe n’ ukwizera uba ufite muri wowe kwa kwizera gukuraho imisozi.
    Igihe cyose uzaba uzungurutswe n’ Ibibazo ndetse bya kubujije amahwemo, ntukemere ko Satani agira i jambo rya nyuma( final word).

    Niba warakijijwe by’ ukuri ni wowe ufite ijambo rya nyuma kuri ibyo bibazo.
    Yego Ushobora guha umukozi w’ Imana gukugufasha bityo akaba ariwe utegeka ibyo bibazo nabyo ni byiza.

    ARIKO NDAGIRA NGO NKUBWIRE KO NAWE UFITE UBWO BUSHOBOZI MURI WOWE “

    Igihe kimwe umwanzi yaje kugerageza Yesu ( Matayo 4:1-11) soma uko yamusubije.

    Yamusubije akoresheje ijambo ry’Imana gusa.

    Igihe Yesu yageze ku igiti kitera imbuto ku igihe cyacyo ( Mariko 11:12-14) yakoresheje ijambo gusa.

    Imana ikoresha ijambo nabwo (Roman 4:17) natwe dukeneye gukoresha ubwo bibasha igihe bibaye ngombwa kandi birahindura byinshi mu ubuzima bwacu.

    Ntabwo bireba ibintu muhanganye nabyo

    Vuga “ KUBABARIRWA n’ Imana
    Vuga” GUKIRA uburwayi bwawe
    Vuga “ kwishyurirwa amadeni
    Vuga “ KUBONA imfashanyo
    Vuga “ GUTABARWA”
    Vuga” KUBONA Akazi
    Vuga “ KUBONA “promotion
    Vuga” GUHABWA”urugo
    Vuga GUHABWA abana
    Vuga” AMAHORO kuri wowe, umuryango wawe kandi UVUGE amahoro ku IGIHUGU cyawe.

    TANGIRA GUKORESHA IJAMBO RY’ IMANA NONAHA BIHINDURE UBUZIMA BWAWE.

    Imana iduhe umugisha…!

    P.s. Partner, Dukeneye kumva ijambo riva kuri wowe, Ushobora kutwohereza ubutumwa bugufi ukoresheje Email: estachenib@yahoo.com or +14128718098(WhatsApp)
    Kandi nabwo niba ari ngombwa ushobora kutugezaho ibyo uhanganye nabyo uyu munsi tube twabafasha kubisengera.

    Uri uw’ igiciro kuri twe…..! Imana ikwishimire..!

    Iri jambo murarigezwaho na
    NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL
    (NEMI)




    Ibitekerezo