• shining

    Shining Stars yo muri ERC yateguye igitaramo gikomeye cyo guhamya ko abantu babatuwe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 16, 2019

    Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu mbyino rya Shining Stars ryateguye igitaramo ryise “Slaves of Worship 2019” ryatumiyemo Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu n’abahanzi bazwi […]




    Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu mbyino rya Shining Stars ryateguye igitaramo ryise “Slaves of Worship 2019” ryatumiyemo Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu n’abahanzi bazwi mu ruhando rw’indirimbo ziririmbirwa mu nsengero.

    Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 18 Kanama 2019 ku rusengero rwa Restoration i Masoro.
    Umuyobozi wa Shining Stars wungirije Bwana Samuel Muhindo yatangarije Irenga ko gifite intego yo kuzana abantu kuri kristo bakava mu bubata barimo bwa satani.

    Ati: “Intego yiyi concert ni ugufatanya n’abakristo bose kwishimira no kwizihirwa kuba twarabatuwe ku cyaha tugahinduka imbata zo gukiranuka, ndetse no gufasha abandi kuva mu bubata bw’isi y’umwijima bakaba imbaza za kristo.”

    Uyu muyobozi kandi yatangaje ko iki gitaramo kidatandukanye cyane n’ibindi iri tsinda ryakoze dore ko hazabaho igihe kinini cyo kuramya no guhimbaza mu mbyino gusa abakristo bakizihirwa.
    Ati: “Slaves of worship y’uyu mwaka ntabwo twavuga ngo itandukaniye aha naha niyubushize ahubwo twayiteguye kugira ngo irusheho kuba nziza kandi turusheho kunezererwa mu mwami Yesu Kristo. Muri make ni ukuva mu bwiza tujya mu bundi bwiza buruta ubwambere.”

    Iki gitaramo gifite intego yo muri Bibiliya iri mu gitabo cy’Abaroma 6:18, iteganyijwe kuba ku wa 18 Kanama 2019 I Masoro ku rusengero basanzwe bansengeramo, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

    Iki gitaramo kizaba kitabiriwe n’abahanzi batandukanye nka Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi, James&Daniella bamamaye mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’, Christian Irimbere, Tehillah worship Ministries ifatanyije na Rene Patrick, Shekinah Dance Masoro na Shekinah Worship Team Masoro. Apotre Yoshuwa Masasu ndetse n’umufasha we Pastor Lydia Masasu.

    shining

    shinning_stars_ni_itsinda_rimaze_kubaka_ibigwi_mu_muziki_wo_kuramya_imana_ryanagiye_ryegukana_ibihembo_bitandukanye-4b5ba

    shini

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo