• img-20190409-wa0013-8738441554968690

    Shekinah Drama Team ku nshuro ya 4 bagiye kwerekana umukino bateguye bise “Quest to the cure”

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 11, 2019

    Itsinda  rya Shekinah  Drama  Team  rigizwe n’ urubyiruko  rwavutse  nyuma ya Jenoside  yakorewe  abatutsi   rifatanyije   n’ itorero  rya  Evangelical Restoration Church Kimisagara ribarizwa  mu mujyi wa  Kigali ,   ku nshuro  […]




    Itsinda  rya Shekinah  Drama  Team  rigizwe n’ urubyiruko  rwavutse  nyuma ya Jenoside  yakorewe  abatutsi   rifatanyije   n’ itorero  rya  Evangelical Restoration Church Kimisagara ribarizwa  mu mujyi wa  Kigali ,   ku nshuro  ya 4   bongeye  gutegura  umukino  bise “Quest to the cure’’ bivuze  Inzira  igana  ku muti .

    img-20190409-wa0019-132911554968815

    Umukino  “Quest to the cure” ugiye kwerekwa abanyarwanda  ku nshuro  ya kane ,  aho Itsinda  rya Shekinah  Drama  Team  rigizwe n’ urubyiruko  rwavutse  nyuma ya Jenoside   ryerekana  uyu mukino  mu gihe cyo kwibuka  jenoside  yakorewe abatutsi  mu  1994,  ubu  uka ugiye kwerekanwa  mu gihe  URwanda rwibuka  Jenoside ku nshuro ya 25

    Shekinah  Drama  Team   yifashisha umukino yise  “Quest to the cure” mu kunyuzamo ubutumwa  bufasha  urubyiruko  rwavutse  nyuma ya Jenoside  yakorewe  abatutsi muri Mata  1994,  kumenya amateka  yaranze  u Rwanda  mu gihe cya Jenoside  yifashishije  imivugo , ikinamico , indirimbo  n’  imbyino  bikubiyemo  ubutumwa   busobanura neza  amateka  yaranze jenoside  yahitanye  imbaga  y’ abarenga miliyoni  y’ abanyarwanda binzirakarengane

    Umuyobozi w’  urubyiruko mu itorero  rya  Evangelical Restoration Church Kimisagara bwa  Basomingera  Isaac  yatanagarije  inyarwanda .com ducyesha iyi nkuru ko  itorero rifatanyije na Shekinah Drama  Team  bategura uyu mukiro  bagamije kwigisha ubumwe n’ ubwiyunge  mu banyarwanda  kandi ko ari n;  umusanzu wabo  mu kubaka Igihugu  nk’ urubyiruko  rukijijwe rwamenye Yesu  Kristo

    Basomingera  Isaac   yagize ati :”  Urubyiruko rwagize uruhare mu gusenya igihugu banganaga natwe. Dukwiye rero natwe gufatanya mu kubaka u Rwanda rushya rwifuza twifashishije impano zacu.”

    Munyakuri yatubwiye ko bahuje imbaraga na Shekinah Drama Team nyuma yo kubona ko bahuje bimwe mu bikorwa, biyemeza gukorera hamwe mu rwego rwo kongera umusaruro batanga muri sosiyete nyarwanda.

    Yagize ati“…Na mbere hose twarakoranaga ariko bitari cyane. Twaje gusanga rero dutatanya imbaraga, ugasanga barategura bimwe natwe tugasanga turategura ibindi kenshi ugasanga birasa. Twajyaga gusura urwibutso ugasanga nabo bavuyeyo, tukajya gusura imfubyi n’abapfakazi nabo bari bafite gahunda zimeze gutyo…Twiyemeje gukora hamwe kugira ngo duhuze imbaraga,”
    Yakomeje avuga ko biyemeje guhuza imbaraga kugira ngo bakore ibikorwa bifatika kandi bitanga umusaruro munini kuri benshi. Yavuze ko bahereye kuri uyu mukino “Quest to the cure” ariko bafite na gahunda yo gufasha imiryango y’abacitse ku icumi rya Jenoside itishoboye.

    Munyakuri akomeza avuga ko umukino “Quest to the cure” bazakina ku cyumweru bawitezeho gukiza benshi kandi ngo mu bihe bitandukanye bagiye bakira ishimwe rya benshi bababwiraga ko ibyo bakinnye babyakoze ku mutima kandi byabomoye ibikomere

    Umukino “Quest to the cure” uteganyijwe kuba kuya 14 Mata 2019 kuri Evangelical Restoration Church Kimisagara guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’). Abahuriye muri Shekinah Drama Team ni abasore n’inkumi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo