• masengo

    Satani naguhagurukiriza abagutera amabuye uzayatoragure uyubakisha igicaniro cyo kuramya imana-Bishop Masengo

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 9, 2019

    Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda rifite icyicaro Kimironko mu Mujyi wa Kigali, Bishop Dr. Fidèle Masengo yagiriye inama abantu uko bagomba kwitwara mu bigeragezo dore ko byose bigira […]




    Umushumba Mukuru w’itorero Foursquare Gospel Church mu Rwanda rifite icyicaro Kimironko mu Mujyi wa Kigali, Bishop Dr. Fidèle Masengo yagiriye inama abantu uko bagomba kwitwara mu bigeragezo dore ko byose bigira igihe birangirira kandi bibereye ho kudukomeza.

    masengo

    Ni mu nyigisho akunda guha abamukurikirana ku mbuga nkoranyamabaga ze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu 09 KANAMA 2019 asa nuwerekana ko ibibazo wanyuramo bikwiye kukubera umusingi wo gukomera mu kwizera cyangwa aho kugirango ibigeragezo Satani akunyuzamo bikwangize bikwiye kugukomeza.

    Yagize ati” Satani naguhagurukiriza abagutera amabuye uzayatoragure uyubakisha igicaniro cyo kuramya imana n’ubigenz agutyo nta kabuza uzatsinda.”

    Bishop Masengo yifashishije ijambo ryo muri Zaburi 11:3 (Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki?) yerekanye icyo ukwiye gukora mu gihe imfatiro zawe zisenyutse.

    Aha yagize ati “Muri iki gitondo nibutse iki kibazo numva kigoye gusubiza.Natekereje ku mfatiro z’abantu nsanga ari ninshi harimo: ubuzima(santé), ubukungu, umuryango, akazi, igihugu, umuhamagaro, Itorero, inshuti, urugo cg urushako, etc.”

    Yongeye ho ati :”Nibajije ngo mu gihe izi mfatiro zisenyutse umuntu yakora iki?Nasanze abantu basenye zimwe muri izo mfatiro bajya bakora byinshi: kwiheba, kwimuka, kwiyanga, kwiyahura, guhungabana, kubyakira, kwiganyira…Wowe usoma iyi nkuru uzi ubwawe uko wabyitwaramo cg wabyitwayemo!”

    Uyu mushumba ayavuze ko amaze gutekereza igisubizo yagisanze mu ijambo ry’Imana riboneka mu ( Imigani 18:10 – Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.

    Ati”Maze gutekereza nasanze hari igisubizo kimwe cyonyine gihagije, gikwiye. Dore ngiki:Ahandi hose uhungira, ikindi cyemezo ufata ntacyo gihindura.Kubera kumenya ubu bwihisho, ndakugira inama yo gukora ibi bintu 5 mu gihe imfatiro zawe zasenyutse:

    1)Gushaka Imana;
    2) Guhungira ku Mana;
    3) Gusenga Imana;
    4) Kwiringira no kwizera Imana;
    5) Kuguma mu Mana;

    Bishop Fidele Masengo yemeza ko buri kigeragezo  kigira umunsi kirangirira ndetse ko kigomba kugusiga ukomeye kuko mu byo gishinzwe harimo no kugukomeza.

    masengo
    Bishop Dr Fidele Masengo,umushumba mukuru wa Foursquare church


    Leave a Reply


    Ibitekerezo