• sano5-7448461548695027

    Sano Olivier arishimira intera y’ubwamamare amaze kugera ho kubera inkuru ye na Cadette

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 9, 2019

    Sano Olivier, umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, arimo arishimira uburyo amaze kumenywa  na benshi  kubera inkuru yuko yabenze Cadette bari bamaze amezi 3 basezeranye imbere y’amategeko bikaza […]




    Sano Olivier, umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, arimo arishimira uburyo amaze kumenywa  na benshi  kubera inkuru yuko yabenze Cadette bari bamaze amezi 3 basezeranye imbere y’amategeko bikaza kurangira umukobwa ashinja Sano kumurya arenga milliyoni 30.

    hhh

    Kuri ubu hari amajwi bisa nkaho yaganiraga na mugenzi we (bishoboke ko Sano nta ruhare afite mu kujya hanze kwayo) yumvikanye Sano avuga aho iyi nkuru imaze kumugeza mu bwamamare ndetse no kumenyekana kw’ibihanagno bye.

    ati “Ahantu ndi kugera simpazi, uzi ko ndi kujya kuri Youtube ngasanga indirimbo yari ifite igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri by’abantu imaze kugira abantu ibihumbi cumi na bitanu? Ibyo bintu uri kubyumva? Iyo promotion bari kunkorera bazi ko bari kumvuga nabi (akubita igitwenge)…”

    Sano yongeye ho ati “Aba followers bari gukabakaba ibihumbi bitanu, ndi gushyira video kuri Instagram mu minota 30 iri kuba igize views 200-300,… ni bwo nsobanukiwe kiriya cyandikwa byose hamwe bifatanyije kunzanira ibyiza. Mutegereze murebe Sano…Isi noneho nayifashe yose…”

    Sano Olivier na Uwera Carine Cadette bari bamze imyaka 3 bakundana iyi irimo amezi 3 bari bamaze basezeranye mu mategeko gusa ubukwe burapfa ,Cadette yumvikanye ashinja Sano ubuhemu,uburaya no kumurya imitungo nyuma gato umusore nawe yasohoye ingingo 10 avuga ko arizo yashinjyiye ho ajya kubenga Cadette.

    Kuri ubu biravugwa ko uyu mukobwa uba hanze y’igihugu ashobora kuba arembye cyane mu bitaro kubera Stress no guta umutwe nubwo ntawahamya ko bifite aho bihuriye n’ikibazo cye na Sano.

    hhh
    Sano amaze iminsi abenze Cadette bari barasezeranye imbere y’amategeko

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo