• 6dbf02c49e389819614cb86497822c

    SAFARI Isaac Nzakagendana yateshejwe umutwe n’ umugore we , Hiti ituma yishora mu busambanyi ubuzima bwe buhinduka nk’ imodoka yamanutse k’ umusozi muremure !

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 24, 2019

    Umuhanzi  SAFARI Isaac  Nzakagendendana wamamaye cyane mu ndirimbo z’ amakorasi   no  gucurangira Amakorali anyuranye akomye mu  Rwanda  yatangaje ubuhamya bw’  ibyo yaciyemo   mu  inzira y’ inzitane ry’ ubukire  no kwamamara […]




    Umuhanzi  SAFARI Isaac  Nzakagendendana wamamaye cyane mu ndirimbo z’ amakorasi   no  gucurangira Amakorali anyuranye akomye mu  Rwanda  yatangaje ubuhamya bw’  ibyo yaciyemo   mu  inzira y’ inzitane ry’ ubukire  no kwamamara cyane  byahinduye ubuzima bwe kugeza aho yananiwe  kubyakira  bisiga  umutima we urushye cyane   , bimutera kwitwara uko atitwaraga  bimuviramo gutandukana n’ umufashawe  basezeranye kubana akaramata .

    6dbf02c49e389819614cb86497822c
    Umuhanzi SAFARI Isaac Nzakagendendana

     

    Umuhanzi Safari Isaac wamamaye cyane  mu myaka yo hambere  biciye mu  ndirimbo zihimbaza Imana  yabarizwaga mu  itorero rya  Adepr Nyarugenge , mu ndirimbo  ze  zakunzwe  harimo iyakunzwe  cyane mu ndirimbo z’ amakorasi yise “ Nzakagendana” azano  no kumenyekana cyane mu  gucuranga Gitari  Bass  aho  yitabazwaga  n’ amakorali  akomeye  ngo abacurangire    mu ndirimbo basohoraga  cyera  kuri cassete  , yacurangiye korali nka Baraka  ya ADEPR Nyarugenge , Korali sayuni  yo mu cyahafi , Korali Imapanda ya ADEPR  Segeem , …….

    Uko yaje Kubona ko ufite impano yo gucuranga Gitari

    SAFARI Isaac  Nzakagendendana  yatangiye  kugaragaza ko  afite impano yo  gukora umuzika  akiri umwana kuko   ku ishuli aho yigaga mu gihe cyo kuririmba yazaga yakoze Gitari mu  idebe cg mu gikombe  agacurangira  abantu bakizihirwa , yanabaye  intore   imamiriza  mu  matorero  ababyina ibyina imbyino za Kinyarwanda .

    Mama we umubyara yaje kumugurira gitari , azano  kugira amahirwe azakujya muri oliquestre   bitaga Morogoro Stars  yigiramo  gitari akajya acuranga mu bisope , ahava ayimenye  , aza gukizwa  akajya acurangira amakorali atandukanye  yo mu Mujyi wa Kigali .

    Uko yaje   gusayishwa  no kuba  umusitari  bikarangira atandukanye n’ umugore we

    SAFARI Isaac  Nzakagendendana   yabaye umuhanzi ukunzwe  cyane  kugezaho  yifuzwaga na benshi   barimo  igitsina gore  cyane  aza gutangira gukora  ubucuruzi bwibyuma bya muziza  , aratunga agira amafaranga  menshi aramamara karava akajya ajya kurangurangura mu bihugu byo hanze  nka Dubai , …  nyuma aza kugirana ikibazo n’ umudamu we  aho  yashinjaga   umushoferi  wabatwariraga  ko acudikanye  n’  umudamu we , biza kuvamo  ibintu bikomeye bakajya   barwana cyane    urugo rugira Ibibabazo kubera kubura controle  y’ amafaranga abari bamaze gutunga  biza kubaviramo gutandukana  burundu n’ umufashawe

    SAFARI Isaac  Nzakagendendana  mu  magambo ye agira yagize ati ncika intege cyane  iyo nibutse  ibyambayeho n’ umugore wanjye . kuko namushinjaga   kuba  yarasambanaga n’ umushoferi wamutawariraga abana  .

    yagize ati” Twari tumaze gukira, tumaze kugura amamodoka n’inzu. Byarangiritse, urumva nari ntangiye kumenyekana ntangiye kujya njya hanze haza kuzamo urukundo hagati ye n’umushoferi watwaraga abana ku ishuri biza kubamo intambara, agafata amafaranga akayashyira kuri konti y’uwo muhungu.”

    Uwo mugore Safari avuga ko yatumye ananirwa kwishyura banki, imitungo ye itezwa cyamunara. Yemeza ko gushwana n’umugore we byatumye imitungo ye itikira n’izina rye rikahangirikira. Safari kandi yaje kwirukanwa mu itorero rya ADEPR kubera kurwana n’umugore inshuro nyinshi.

    Bamaze gutandukana nabwo avuga ko yagiye ahura n’abandi bakobwa bakamwikundira, akabatera inda bikaza kurangira abyaranye na benshi muri bo.

    Ati « Abadamu twabyaranye ni benshi, ni nk’umunani. Ndabakurikirana bose, data ntiyigeze atwitaho byatumye njye nkurikirana abana banjye. Nakundwaga n’abantu benshi, hari n’uwazaga ati ‘mfite umwana wawe nkamwemera kandi wenda ambeshya […] mfite abana 20 »

    Safari Isaac yiyemerera ko kuba  yaramamaye cyane agakundwa ni ngeri zinyuranye zirimo  igitsina gore cyane byagezaho  akabura controle bakamushinja  ko agira abagore benshi , amafaranga  amubere  ikigusha gikomeye dore ko we yiyemerera ko kwamamara byabaunguye cyane  abona  amafaranga  bituma urugo rwangirika ,umutungo bari bamaze kugeraho uragabanukuka , baterezwa cyamunara, abana n’ abagore benshi bitaringobwa ubuzima bwabo bumera nk’ Imodoka imanutse ku musozi ikikubita hasi

    580a056b24958febcc71ae5a68c40e

    Kugeza  ubu Safari Isaac ari kwisuganya  ngo agaruke  mu muziki n’ ubwo itorero rye ry’ ADEPR ryamutenze ariko  ngo ntibimubuza  gushyira hanze indirimbo ndetse no gutumirwa   muzindi nsengero kugira  ngo  ataramire abakunzi be .

    Isaac SAFARI kandi asoza asaba abahanzi , abavugabumwa ….. kwitonda cyane bakamenya uko bakwiriye kwitawara mu gihe batangiye kwamamara   kuko  batitonze bagwa mu ruzi barwita ikiziba

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo