• TEN FOR

    Rusizi : Healing , Bosco Nshuti na Isaie Uzayisenga bagiye guhurira mu giterane cy’ urubyiruko kiswe “YOUTH REVIVAL CRUSADE 2019”

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 5, 2019

    Itsinda rya gikiristo ry’igisha urubyiruko cyane cyane mubigo by’amashuri rizwi ku izina rya Teens For Christ (TFC) rizafatanya na Healing Worshipteam,Isaie Uzayisenga ndetse na Bosco Nshuti n’andi matsinda y’abanyeshuri mu […]




    Itsinda rya gikiristo ry’igisha urubyiruko cyane cyane mubigo by’amashuri rizwi ku izina rya Teens For Christ (TFC) rizafatanya na Healing Worshipteam,Isaie Uzayisenga ndetse na Bosco Nshuti n’andi matsinda y’abanyeshuri mu giterane cyo guhashya ibibazo urubyiruko ruhura nabyo higanjemo ibiyobyabgenge, kizabera kuri Stade ya Rusizi kizamara iminsi iibiri kuva kuri uyu wagatandatu tariki ya 8 gisozwe ku cyumweru tariki ya 9 Kamena 2019.

    TEN FOR

     

    Igiterane cyiswe ‘’ YOUTH REVIVAL CRUSADE 2019 ’’ cyateguwe na Teens For Christ kubufatanye n’akarere ka Rusizi, urwunge rw’amahsuri rwa Gihundwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge, gutwara inda mu bangavu, n’ibindi bibazo byugarije urubyiruko, ibi byose bizahashywa binyuze mu ijambo ry’Imana nk’uko umuyobozi wa TFC Pastori Aminadabu Mbanzabugabo abivuga akaba yemeza ko ijambo ry’Imana rigira imbaraga zo guhindura umuntu kuruta ibintu byose.

    Healing worship Team nayo izaririmba muri iki giterane

    Bamwe mu bahanzi bazaririmba muri iki giterane unasanga bakunzwe n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu harimo Bosco Nshuti, Isaie Uzayisenga ndetse n’itsinda rurangiranwa rya Healing Worshipteam aba bose bakaba bategerejwe cyane n’abanyarusizi mu rwego rwo gufatanya mu kuramya Imana dore ko ari gake abahanzi nkaba bose berekeza mu ntara. Muri iki giterane hazanagaragaramo abavugabutumwa bakomeye muri iki gihugu nka Zigirinshuti Michel ndetse n’umunya  Iran Daniel Farzard.

    Daniel
    Umuvugabutumwa Daniel Farzard

    Iki giterane kizajya kibera kuri stade ya Rusizi, kuva kuri uyu wagatandatu kugeza ku cyumweru aho kwinjira ari ubuntu, abantu bose bakaba bararitswe kukizamo cyane cyane abo mu ntara y’iburengerazuba dore ko ari naho kizaba kibera.

    Image result for bosco nshuti
    Umuhanzi bosco nshuti nawe azitabira iki giterane

     

    michel
    Pastor Zigirinshuti Michel niwe uzabwiriza muri iki giterane

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo