• gise1

    Rubavu:Giselle Precious yashimishije abantu mu gitaramo cye cya mbere

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 18, 2019

    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Giselle Precious,kuri iki cyumweru 16 Kamena 2019 muri ADEPR Gisenyi  mu karere ka Rubavu  yahakoreye igitaramo gikomeye cyashimishije abantu benshi. Imbaraga Live […]




    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Giselle Precious,kuri iki cyumweru 16 Kamena 2019 muri ADEPR Gisenyi  mu karere ka Rubavu  yahakoreye igitaramo gikomeye cyashimishije abantu benshi.

    Imbaraga Live concert nk’uko iki gitaramo cyari kiswe yitabiriwe n’abantu batari bake dore ko uyu muhanzikazi yari yifashishije abandi bahanzi bazwi muri Gospel yo mu Rwanda nkaBosco Nshuti, Simon Kabera na Bahati Alphonse ukongeraho na korali Bethlehem na korali Bethel zo mu karere ka Rubavu.

    gise
    Giselle wakoraga igitaramo cye cya mbere

    Korali Bethlem niyo yabimburiye abandi nyuma hakurikira ho Korali Bethel aya makorali akaba yishimiwe n’abantu cyane dore ko hari ubwitabire bushimishije,ntibyatinze kuko Giselle Precious yaje kugera imbere y’imbaga yari iteraniye aho maze ataramira abakunzi be karahava mu ndirimbo ze nka ‘Imbaraga z’amasengesho n’izindi nubwo yamaze isaha irenga aririmba ntibyabujije ko yavuye ku rubyiniro abantu bakimwifuza.

    Aganira na Inyarwanda.com Giselle yavuze ko ashimira Imana ibyo yari yapanze byagenze neza kandi ko yizeye ko  iki gitaramo hari indi ntambwe kimushyira ho.

    Ati”Ndi gushima Imana cyane kubera ko hari ibyo nari napanze ko biri bubeho ariko habayeho gufashwa n’Imana. Imbaraga z’amasengesho ni yo ntego yari iteganyijwe mu buryo bwo gukangurira abantu gusenga bashyiramo agatege muri rusange. Abitabiriye igitaramo hari byinshi bagiye batahanye harimo imbaraga zo gusenga gusa n’abandi bajye baza bige kandi nizeye ko iki gitaramo kiranshyira ku yindi level (ntera) na cyane ko ari cyo gitaramo cyanjye cya mbere”.

    Bosco Nshuti waririmbye muri iki gitaramo nyuma yo kwishimra ko yasanze azwi muri aka karere yavuze ko Giselle ari umuhanga kuko bigoye kubona umukobwa ufite imbaraga nk’ize ubasha kwiririmbira akanicurangira.

    Iki gitaramo cyatangiye mu masaha ya Saa cyenda kirangira Saa moya n’igice,mu karere ka Rubavu niho Giselle Precious yatangiriye umuziki akaba ari cyo gitaramo cye cya mbere yari akoze.

    bosco

    gise

     

    giz

    giz1

    giz2



    Leave a Reply


    Ibitekerezo