• IMG-20190603-WA0020

    RUBAVU:Chorale TUYIKORERE yo kuri Mahoko ikomeje guhamya izina ikora imirimo myiza yemezako ngo izabaherekeza.

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 19, 2019

    Iyi chorale ibarizwa mu itorero rya ADEPR ururembo rw’uburengerazuba ,itorero ry’akarere ka Rubavu ,ibarizwa muri paroisse ya Mahoko ikaba ari chorale yatangiye ahagana mu mwaka wa 1992 ifite abaririmbyi bacye […]




    Iyi chorale ibarizwa mu itorero rya ADEPR ururembo rw’uburengerazuba ,itorero ry’akarere ka Rubavu ,ibarizwa muri paroisse ya Mahoko ikaba ari chorale yatangiye ahagana mu mwaka wa 1992 ifite abaririmbyi bacye cyane ku buryo ngo gukora igikorwa icyo ari cyo cyose gisaba amafaranga byari bigoranye cyane.

    Umuyobozi w’iyi chorale yitwa Emmanuel HITAMUNGU .Aganira n’Ibyiringiro.rw yadutangarije byinshi kuri iyi chorale.

    Yagize ati:”Twatangiye mu mwaka w’1992 ubwo twari mu bihe bitoroshye by’ubukene.Twavuzaga ingoma y’uruhu,mbese bigoye cyane ,ariko tugasenga Imana ikatubwirako hari uko izaduhindurira amateka”.

    Yakomeje avugako nyuma gato nko muri za 95 ,96 byatangiye kuza maze ngo abaririmbyi bariyongera karahava.Yagize ati:”Imana yagize neza maze mu mwaka wa 1996 abaririmbyi batangira kwiyongera.Bariyongereye cyane ku buryo uyu munsi dufite abagera ku ijana (100)”

    Yavuzeko bakurikije ibyo Imana yabakoreye nabo biyemejeko batazatatira igihango maze ngo bakajya bakora ivugabutumwa rishingiye ku mirimo.

    Iyi chorale imaze kugira imizingo y’indirimbo igera kuri itatu ngo muri iyi minsi iri gukora ibikorwa byo gufashaa abatishoboye barimo abarwayi kwa muganga ,abagororwa mu ma gereza,…Mu bikorwa byakozwe uhereye muri Gicurasi uyu mwaka bakaba bemezako basuye abarwayi bo mu bitaro bya Rubavu/Gsenyi aho batanzeyo ibikoresho n’ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga asaga 250,000frw .

    Nyuma yaho basuye abagororwa muri gereza ya Nyakiriba/Gisenyi aho basigiye aba bagororwa ibintu bifite agaciro k’amafaranga agera ku 300,000 birimo ibiringiti,ibyo kurya,amavuta yo kwisiga ,amasabune,… Nyuma y’aha muri Rubavu bakaba barasuye gereza nkuru ya Musanze mu cyumweru gishize aho baririmbiye abagororwa ,babagezaho ijambo ry’Imana ribahumuriza banabasigira ibintu bifite agaciro ka 300,000 byiganjemo ibikoresho by’isuku ,ibyo kurya ,… nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’abaterankunga ba chorale Tuyikorere bwana RUKAGANA Emmanuel wemezako ibikorwa byose bakora bicara hamwe bakareba ibikenewe maze ngo bagafatanya gushaka ubushobozi.Yemezako mu mafaranga akoreshwa yose abaterankunga batanga agera nko kuri 70%.

    Rev.Pastor NTURANYENINKIKO J.Paul ni umushumba wa paroisse ya Mahoko iyi chorale ibarizwamo.Avugako ibyo iyi chorale ikora biri mu murongo w’Ibyanditswe

    Yakobo mu gice cya mbere(1) ahari ubutumwa buvugako  idini y’ukuri kandi itunganye n’isura abarwayi,igafasha abababaye,imfubyi n’abapfakazi.Akaba avugako nk’abayobozi bibatera ishema kuko bituma ubutumwabwiza bwamamazwa mu batarakizwa maze ngo bagakizwa kubera imirimo myiza ya chorale Tuyikorere.

    Chorale TUYIKORERE yo kuri Mahoko ifite ingengo y’imari ya miliyoni zigera kuri 25 z’amafaranga y’u Rwanda izaifashisha mu bikorwa byayo bitandukanye muri uyu mwaka wa 2019 birimo ingendo ,gusazura ibyuma ,gukora ibikorwa nk’ibi byo gufasha ,…

    IMG-20190603-WA0025

    IMG-20190603-WA0020

    IMG-20190603-WA0019

    ©Flavien NDAGIJIMANA /Ibyiringiro.rw/Rubavu/West



    Leave a Reply


    Ibitekerezo