• hermon

    Rubavu:Chorale Hermon ya ADEPR Rubona yashyize ahagaragara Album ya 3 inashimirwa imirimo imaze gukora- Amafoto

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 3, 2019

    Chorale Hermon ya ADEPR Rubona mu karere ka Rubavu yashyize ahagaragara umuzingo wa gatatu w’amajwi n’amashusho mu birori yanahawe mo igikombe cy’uko bakoze neza ibyo bagombaga gukora. Ibi byabaye kuri […]




    Chorale Hermon ya ADEPR Rubona mu karere ka Rubavu yashyize ahagaragara umuzingo wa gatatu w’amajwi n’amashusho mu birori yanahawe mo igikombe cy’uko bakoze neza ibyo bagombaga gukora.

    Image may contain: 13 people

    Ibi byabaye kuri iki cyumweru taliki ya 01.09.2019 kuri paroisse ya ADEPR Rubona mu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi bari bavuye imihanda yose yaba mu ntara y’uburengerazuba ,amajyaruguru,umujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu tutibagiwe no hanzeyacyo.

    Nyuma y’umuzingo wa mbere wariho indirimbo Amatunda yakunzwe cyane mu myakayaza 2000 hari benshi bibazaga ko iyi chorale yaba yarahagaritse gukora ivugabutumwa mu ndirimbo kuko umuzingo wa kabiri bakoze bakoze utamenyekanye cyane nk’uwo wambere.

    Image may contain: 8 people, wedding and outdoor

    Uyu muzingo bashyize hanze bawise ‘TUZAKOMEZA GUHUMBA MU MURIMA WA YESU’ ngo bakaba baragendeye ku ijambo ry’Imana riboneka mu nkuru za Ruth mu gitabo cya Ruth .

    Umuyobozi wa chorale Hermon,Bwana TUBANAMBAZI Theoneste avugako mu by’ukuri hari byinshi Iman yakoreye chorale Hermon ngo ari nayo mpamvu bagira ishyaka ryo kuyikorera batizigama.Y

    Agize ati:’Dufite ubuhamya bwinshi ku bw’ibyo Imana yadukoreye yabatwe ubwacu ndetse n’abaririmbyi muri rusange’.

    Image may contain: 10 people, people standing

    Yavuze ko nka Chorale yemeje ko uyumuzingo ari uw’amateka kuko ngo bajya kuwukora Imana yari yababwiye ko harimo ibisarurwa,maze ngo mu gihe baribageze hagati umuririmbyi wabo witwa MUKARUGEMA Dative abakurwamo ngo ibintu byabateye intimba ikomeye cyane .

    Mu muhango wo kumurika uyu muzingo wa gatatu hakaba habayeho kumwibuka no kumuzirikana maze umuryango we ugenerwa DVD kuko ngo yabasigiye urwibutso rw’isura ye bitewe n’uko mu mashusho bafashe mbere y’uko ataha yari mo.

    Chorale Hermon ni chorale yatangiye taliki 05.08.1998 itangiranye abaririmbyi 28 kuri ubu ikaba imaze kugira abagera hafi ijana aho imaze kugira abatera nkunga batandukanye .

    Muri iki giterane chorale Hermon ikaba yaritabaje chorale Shalom yokuri ADEPR Nyarugenge ngo ize kubafasha mu ivugabutumwa ryamaze iminsi ibiri.

    Abazi urusengero rwa Rubona rukaba rwuzuye abantu bagahagarara hose kuburyo no hanze hose huzuye kubera ubwinshi bw’abantu maze  benshi bagatebya bavugako byari kuba byiza iyo bajyana iki giterane muri stade mpuzamahanga ya Rubavu (Umuganda)

    hermon
    Chorale Hermon ya ADEPR Rubona mu karere ka Rubavu yashyize ahagaragara umuzingo wa gatatu

    Image may contain: 9 people

    Image may contain: 10 people, people standing

    @Flavien NDAGIJIMANA/Ibyiringiro.rw/West



    Leave a Reply


    Ibitekerezo