• bbbb

    Rubavu:Apotre Nsengayire Bauduin arashinjwa kwirara mu ntama ze akazisambanya

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 20, 2019

    Umushumba w’itorero rya  SHAMMAH Ministries mu Mbugangari muri Rubavu arashinjwa ubusambanyi yagiye akoresha abana b’abakobwa babayoke harimo n’uwemera ko amaze imyaka 12 yaramugize umugore we. Ibi byaje kujya hanze nyuma y’uko […]




    Umushumba w’itorero rya  SHAMMAH Ministries mu Mbugangari muri Rubavu arashinjwa ubusambanyi yagiye akoresha abana b’abakobwa babayoke harimo n’uwemera ko amaze imyaka 12 yaramugize umugore we.

    Ibi byaje kujya hanze nyuma y’uko Uwitwa Hagenimana Baudouine  yanditse ibaruwa ku itariki ya 12 Kanama 2018 akandikira umuyobozi w’impuzamatorero ya SHAMMAH Ministries ari we Bishop Masasu Simon hagahabwa kopi n’inzego za Leta zirimo na Polisi y’igihugu.

    bbbb
    Apotre Nsengayire Bauduin ushinjwa ubusambanyi

    Ni ibaruwa yahaye umutwe uvuga ngo”Gutabaza ku bw’akarengane”,Baudouine avuga ko yasamabnyijwe n’uyu mushumba we kuva afite imyaka 16 ndetse ko yaje guhabwa umwanya mu itorero mu rwego rwo guhisha amabi yakorewe n’umushumba we.

    Hagenimana Baudouine agira ati” Mbere Nsengayire Bauduin yahamagaraga mama akamubwira ngo ninze njye kumumesera ngo mukorere n’indi mirimo yo mu rugo kuko mu rugo bamwizeraga cyane natwe tukamufasha nka musawa wacu. “

    Uyu mukobwa yavuze ko umushumba we atamwishishaga gusa ko byaje gufata indi ntera nyuma akaza kumuha umwanya w’itorerero ku myaka 24

    Ati”Ntabwo twamwishishaga nagendaga gutyo nagerayo akanshuka kuko nari nkiri muto mufata nk’umuyobozi wanjye. Njye yari yarambitsemo ubwoba ndetse akanambwira ko umunsi abahanuzi bazanyegera ngo nihane ngomba kuzabahakanira ko ntakigeze kibaho. Amaze kubona bikomeye ni bwo yanyegereye ambwira ko azampa umwanya mu itorero. Yaje no kuwumpa mfite imyaka 24 mu gihe nabonaga nanjye ubwanjye ntabikwiriye.”

    bauduin-8969761566232318
    Ibaruwa Hagenimana Baudouine yandikiye umuyobozi wa Shammah Ministries

    Nyuma y’uko amenyeko hari abandi bana b’abakobwa bakorewe nk’ibyo yakorewe ,Hagenimana Baudouine yatangaje yahise afata umwanzuroko wo gushyira hanze amabi y’uyu mushumba kugirango hatazagira abandi bagwa mu mutego nk’uyu.

    Aya makuru amaze kugera hanze byaje guteza imvuru mu nama yari iteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama kuri uru rusengero ibintu byaje gutuma inzego z’ibanze za Leta zifata umwanzuro wo gufunga uru rusengero mu rwego rwo guhosha amakimbirane.

    Uwitwa Jado watangiranye itorero na Apotre Nsengayire yatangarije Ukwezi tv ko imyitwarire y’uyu mu mushumba irimo iterabwoba ububeshyi n’ubusambanyi ayizi neza ariyo nayo mpamvu byaje kumutera ubwoba akarisezera mo.

    Yagize ati”Shammah mbere yitwaga the Lord is here twayitangije turi 2 nge na Baudouin…nyuma kubera ibyo nabonaga bituma ndireka sinakomezanya nabo ibyo rero harimo ko uwari umuyobozi wange(Baudouin) yari afite ikintu cya Escroquelie(Ubutekamutwe),gukanga,kuvuma abantu  no gutera ubwoba .”

    jado
    Jado wakoranye na Apotre Nsengayire Baudouin yemeza ko imyitwarire ye yatumye asezera itorero

    Uyu wahoze ari mu ntama za Baudouin yatangaje ko uyu mushumba yajyaga yiyitirira inzego za Leta z’irimo n’ubutasi bw’igihugu ndetyse ko hari n’umugore w’umusirikare yigeze gutera inda ibi bikiyongera ho ko hari nabo yajyaga abwira ko ubuzima bwabo abufite mu biganza.

    Kugeza ubu nyiri kuregwa ntacyo yari yabivuga ho gifatika kuko urusengero rukimara gufungwa yabwie Inyarwanda.com ko ntacyo yabivuga ho.

    rubavu-uusengero-911041566230554
    Kugeza ubu urusengero ruaracyafunze

    Inzeg0 zibanze zo zikaba zitangaza ko uru rusengero rutazafungurwa mu gihe ibibazo birimo bitari byabonerwa umuti.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo