• gisele

    RUBAVU : Korali Bethlehem , korali Bethel bagiye guhurira mu gitaramo cyateguwe n’ Umuhanzikazi Gisele Precious yise “ ‘Imbaraga Live Concert’

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 12, 2019

    Korali Bethlehem , korali Bethel  n’amakorali akomeye abarizwa  mu  mujyi wa rubavu mu karere ka Rubavu  akorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ ADEPR  , ubu aka yaratumiwe mu gitaramo  […]




    Korali Bethlehem , korali Bethel  n’amakorali akomeye abarizwa  mu  mujyi wa rubavu mu karere ka Rubavu  akorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ ADEPR  , ubu aka yaratumiwe mu gitaramo  gikomeye cy’ umuhanzikazi Gisele Precious  yise “ Imbaraga Live Concert  gitangijwe kuba tariki ya 16 / 06 / 2019

    Image result for Gisele Precious

    Gisele Precious  watumiye aya Makorali  n’ Umuhanzikazi urikwigaragaza mu ruhando rwa muzika ya Gospel  dore  ko akunzwe crane  mu  ndirimbo nka Imbaraga z’amasengesho, Urampagije, Niwe…… ubu  imyiteguro y’ igitaramo  agiye gukorera I Rubavu  ayigeze kure

    gisele

    Mu kiganiro yahaye  umunyamakuru wa IBYIRINGIRO.RW  yamutangarije ko  imyiteguro ayigeze kure ndetse ko akomeje gutumira  abakunzi be bose bari hirya  no hino kuzitabira iki gitaramo

    Yagize ati :”  imyiteguro y’  igitaramo  nise “ imbaraga Live Concert ‘ kizaba   tariki  ya 16/6/2019 kuri ADEPR Gisenyi guhera ku isaha  y’ isaa muni ( 14h 00)    nyigezekure urebye ubu ntagisigaye ntegereje umunsi wa concert ( igitaramo ) ,  iki gitaramo  gififite intego iboneka mu gitabo cya Yakobo 5: 16 havuga ngo “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.”

    Bethlehem choir
    Korali Bethlehem nayo izitabira iki gitaramo

    Gisele Precious ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Imbaraga’ ni umwe mu bahanzi nyarwanda b’abahanga cyane mu gucuranga gitari. Ni umunyempano itangaje utanga icyizere cy’ejo heza mu muziki we n’umuziki wa Gospel muri rusange. Asengera muri ADEPR Gatenga ndetse umubyeyi we ni umupasiteri muri iri torero. Kuri ubu uyu muhanzikazi Gisele Precious ari mu mihihibikano y’igitaramo ‘Imbaraga Live Concert’ ari nacyo gitaramo cye cya mbere agiye gukora kuva yakwinjira umuziki.

    gisel 2

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo