• ibasha3-4247521561475879

    Prosper Nkomezi yongeye Bosco Nshuti na Healing worship Team mu bazitabira igitaramo cyo kumurika Album ye anasohora amatike n’indirimbo nshya

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 27, 2019

    Ibasha gukora Live concert ni igitaramo cyo kumurika Album ya mbere  ‘Sinzahwema’  y’umuramyi Prosper Nkomezi,mu gukomeza imyiteguro ku rutonde rw’abahanzi bagomba ku cyitabira hiyongeye ho na Bosco Nshuti na Healing […]




    Ibasha gukora Live concert ni igitaramo cyo kumurika Album ya mbere  ‘Sinzahwema’  y’umuramyi Prosper Nkomezi,mu gukomeza imyiteguro ku rutonde rw’abahanzi bagomba ku cyitabira hiyongeye ho na Bosco Nshuti na Healing worship team.

    Nyuma yo gutangaza ko Bosco Nshuti na Healing worship team biyongereye kuri  Simon Kabera, Alarm Ministries, Serge Iyamuremye yanashyize hanze ibiciro n’ama tike yo kwinjira.

    ibasha3-4247521561475879
    Healing worship team nayo izitabira ‘Ibasha gukora live concert’.

    Prosper Nkomezi yagize ati “Ngiye gukora concert kubera ko ari igihe nyacyo. Nari maze igihe babinsaba abakunda ibihangano byanjye ariko nari ntegereje isaha y’Imana ariyo iyi yageze.” Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP na 15,000 muri VVIP.

    Amatike akaba yatangiye kugurishwa, aho abayagura mbere bagabanyirizwa ibiciro dore ko itike yo mu myanya isanzwe igura 3,000 Frw, iyo muri VIP ikagura 8,000 Frw, mu gihe muri VVIP igura 15,000 Frw. Abashaka aya matike barasanga ahantu hatandukanye ariho; Konka muri T2000, Cafe Ark Kisimenti (Chez C John), Kemmy Shop mu Biryogo, Zion Temple Gatenga, Wells Salvation church Kimironko, Calvary Ministry i Remera, Foursquare Gospel church, ERC Kimisagara, ERC Masoro, Healing Center Remera, Zion Temple Kabeza na Bethesda Holy church ku Gisozi.

    Sibyo gusa kuko mu rwego rwo gukomeza guhereza ibyiza abakunzi be yasohoye indirimbo nshya yise’Nimuze tumusange’,iyi ndirimbo izaba iri kuri Album ‘Sinzahwema’,uyu muramyi aririmba mo amagambo yerekana uko urukundo Imana yadukunze rungana.

    Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 7 Nyakanga 2019 muri Serena Hotel,akaba abahamagarira kuza aho azaririmba indirimbo nka  Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga, Hazaba mwakunze muri benshi.

    ibasha2-5496591561475964
    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yageze hanze

     

    ibasha1-411481561475987
    prosper Nkomezi yagarukanye indirimbo nshya

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO  NSHYA YA  PROSPER  YISE”  NIMUZE  TUMUSANGE “

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo