Prosper Nkomezi agiye Gutaramira muri Adepr ,Mu giterane gikomeye cyateguwe na Korali Jehovah Nissi kiswe “Ibyaduhize Live Concert”
Korali Jehovah Niss yo mu Itorero ry’ ADEPR Rukiri I yabateguriye igiterane cy’ iminsi 2 yatumiyemo umuhanzi ukomeye mu Rwanda Prosper Nkomezi bise “ Ibyaduhize Live Concert “ kibumbatiye amashimwe akomeye yuzuye imitima yabo .
Korali Jehovah Nissi ikorera umurimo w’ Imana mu itorero rya Adepr Rukiri I muri Paruwasi ya Remera , yateguye igiterane gikomeye kizamara iminsi 2 yise “Ibyaduhize Live Concert “ gifite intego iri muri zaburi ya 126:23 , kizarangwa n’amashimwe akomeye iyi korali ifite kubyo yabarinze bikomeye .

Ubuyobozi by’ iyi korali bwadutangarije icyatumye ikigiterane bacyitirira iyi ndirimbo yabo ikunzwe cyane bise ibyaduhize avuga ko bashimira Imana ko hari ibyabahize byari byinshi ariko Imana yabanye nabo .
Umuyobozi uyubora Korali Jehovah Nissi yatangarije IBYIRINGIRO.RW ko bateguye igiterane gikomeye kizamara iminsi 2 kibumbatiye amashimwe ari ku mitima yabo agira ati “ Twifuje gushima Imana kuko hari ibyaduhize mu myaka ishize , no byo tunyuramo mu buzima tubamo bwa buri munsi ariko Imana ikahaba ikatwiyereka,iki igiterane cyo gushima Imana twise “ IBYADUHIZE LIVE CONCERT “gifite intego dusanga muri zaburi 126:23 hagira hati “ Uwiteka yadukoreye natwe turishimye “ dufite intego kandi yo kuvuga ubutumwa no kubwiriza abatarakira agakiza ngo bakizwe .“
Muri iki giterane cy’ iminsi 2 kizaba ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 04-05/Gashyantare /2023 , cyatumiyemo umuhanzi Prosper Nkomezi n’ bavugabutumwa batandukanye nka Ev, Singirankabo Boniface , Ev . Sibomana Innocent na Prophet Harerimana Wellaris n’ amakorali anyuranye nka Korali Naioth ADEPR SGEEM , Korali Maranatha, Korali ijwi ry’ Impanda na Korali Siloam zibarizwa mu Itorero ry’ ADEPR Rukiri I.


Korali Jehovah Nisi imaze imyaka isaga 13 ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ ADEPR Rukiri igizwe n’ abaririmbyi basaga 105 , imaze gushyira hanze indirimbo 20 n’ indirimbo 2 z’ amashusho mu minsi irimbere ikaba yizeza abakunzi bayo ko igiye gushyira ahanze izindi ndirimbo z’ amashusho
KANDA HANO UKURIKIRANE INDIRIMBO YITIRIWE IKI GITERANE
@ibyiringiro.rw