• WhatsApp Image 2017-11-28 at 3.47.48 PM

    Prophet Eric Uwayesu watangiye guhanura afite imyaka 4 ategerejwe muri Mozambique na Swaziland mu Ivagabutumwa

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne November 28, 2017

    Prophet Eric Uwayesu  ubarizwa mu Itorero rya Bethesda Holy Church riyobowe na Bishop Rugamba Albert kurubu ubarizwa muri Afurika y’epfo ku mpamvu zo kongera ubumenyi mu bijyanye niyobokamana  (Theologian ) […]




    Prophet Eric Uwayesu  ubarizwa mu Itorero rya Bethesda Holy Church riyobowe na Bishop Rugamba Albert kurubu ubarizwa muri Afurika y’epfo ku mpamvu zo kongera ubumenyi mu bijyanye niyobokamana  (Theologian ) Cyane ko byagaragaye ko gukorera Imana ariwe muhamagaro we ,Aho yatangiye kuvuga ubutumwa kuva ku myaka irindwi mu itorero rya ADEPR nyuma akaza gukomereza mu Itorero rya Bethesda Holy Church .

    WhatsApp Image 2017-11-28 at 3.40.16 PM
    Prophet Eric Uwayesu watangiye guhanura afite imyaka 4

     

    Nyuma y’ ibiterane bitandukanye  Prophet Eric Uwayesu yagiye akora akiri mu Rwanda aho yakoze ibiterane mu bigo by’ amashuli yisumbuye mu bigo byo mu ntara no mu mujyi wa Kigali ku kigo cya Solidarity Academy aho yanakoze igiterane cy’iminsi irindwi mu itorero rya Bethesda Holy Church ishami rya Nyamata aho yahuje Abahanzi bakomeye nka Papa Emile na Goreth uzamukunda n’ amakorari yose ya Bethesda  n’abandi bahanzi benshi batandukanye.

    Prophet Eric Uwayesu  abajijwe n’ umunyamakuru wa IBYIRINGIRO.RW.igihe yatangiye guhanurira yamutangarije ko yatangiye guhanura afite imyaka ine yamavuko

    Yagize ati” : Imana yampaye impano y’ubuhanuzi ndi umwana muto cyane mfite imyaka ine ngira umugisha wo kugira Ababyeyi bakijijwe banderera mu ijambo ry’Imana nkurira murayo mavuta ndashimira Imana ko nkibihagazemo neza kandi umuhamagaro wanjye mu isi nuwo gukorera Imana.

    WhatsApp Image 2017-11-28 at 3.47.48 PM
    Prophet Eric Uwayesu agiye kurera urugendo rw’ ivugabutumwa muri Mozambique na Swazland

     

    Nyuma y’ urugendo rw’Ivugabutumwa aherutsemo mu kwezi kwa Cyenda mu gihugu cya Mozambique ,Yakomeje  abazwa n’ umunyamakuru wa IBYIRINGIRO .RW  ku bijyanye  na  gahunda y’ urugendo rwe yagize ati :”Nkwiriye Gukora umurimo w’ iyantumye hakiri ku manywa”

     

    Prophet Eric Uwayesu ubu  agiye  kugirira  urugendo rw’ ivugabutumwa  mu biterane bikomeye byateguwe mu gihugu cya Mozambique na Swaziland  aho kw’ itariki  ya 25/11/2017  aaribwo  azahaguruka mu mujyi wa Cape Town yerekeza mu wundi mujyi wa south Africa witwa Durban  mahava  tariki  ya  02/12/2017 azerekeza  mu gihugu  cya Mozambique mu itorero ryitwa Igleja pentecostal monte temple  (Maputo, Maguanine )  akazasoza iri vugabutumwa   tariki  ya 12/12/2017 -17/12 azerekeza mu gihugu cya Swaziland mu itorero ryitwa Cornestone Ministries

    urugendo rwe akazarusoreza  mu gihugu cya Mozambique mu itorero ryitwa Igleja Missionário Evangélica por Amor a Cristo.

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo