• tshiseke

    Perezida Tshisekedi yatuye ibyaha asaba imbabazi Imana

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 24, 2019

    Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kamena 2019, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , mu masengesho yari yateguwe n’abanyamadini k’ubusabe bwe,Flex Tshisekedi yasabye Imana imbabazi asaba n’abaturage ba […]




    Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kamena 2019, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , mu masengesho yari yateguwe n’abanyamadini k’ubusabe bwe,Flex Tshisekedi yasabye Imana imbabazi asaba n’abaturage ba Congo kureka ivangura rishingiye ku moko ryakomeje kubrangwa ho.

    Nkuko tubikesha Radio Okapi mu masengesho yabereye mu mujyi wa Kinshasa muri Stade martyrs, uyu mukuru w’igihugu ukiri mushya yavuze ko asabye Imana imbazi ku byaha yakoze byose ndetse n’ibyo abayobozi bamubanjirije bakoze bikava mo imeneka ry’amaraso y’inzirakarengane.

    Yagize ati”Natuye ibyaha byange,iby’abaturage bange n’ibyakozwe n’abandi kuri ubu butaka bw’iki gihugu utubabarire kuba umwanya wawe twarawushimbuje abantu tukabagira ibigirwamana.”

    Yakomeje agira ati”Mu izina ryange n’abayobozi bacyuye igihe ndasaba imbabazi ku bw’amaraso y’inzirakarengane yamenetse ku bushake cyangwa ku bw’amakosa yoroheje.”

    Perezida Felix yasabye abaturage be kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumwe bakareka amacakubiri n’ivangura rishingiye ku moko kuko ari bwo buryo buzabafasha guteza imbere RDC.

    Mu cyumweru gishize nibwo hagaragaye ama foto y’uyu mukuru w’igihugu ari mu mazi bivugwa ko yari yemeye kubatizwa mu mazi menshi.

    tshiseke
    Perezida Tshisekedi yasabye imbabazi mu izina ry’abayobozi bamubanjirije

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo