• ry6b3456jpg-eca0-f91f9

    Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo guha Musenyeri Antoine Kambanda inshingano nshya anemerera inkunga Kiliziya .

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 28, 2019

    Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019   yaitabiriye umuhano wo  guha inshingano nshya Musenyeri Antoine Kambanda yemera kuzatanmga  umusanzu ukomeye mu kubaka Katederali nshya igezweho ya […]




    Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019   yaitabiriye umuhano wo  guha inshingano nshya Musenyeri Antoine Kambanda yemera kuzatanmga  umusanzu ukomeye mu kubaka Katederali nshya igezweho ya Arikidiyosezi ya Kigali.

    Ibi yatangaje kuri iki cymweru tariki ya 27 Mutarama 2019  mu muhango  wo kwakira Musenyeri Antoine Kambanda wahawe  inshingano nshya na Papa Francis zo kuyobora Arikiyepisikopi wa Kigali asimbuye Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Musenyeri Kambanda mu ijambo rye yavuze ko mu byo yifuza kugeraho ubwo azaba ayoboye Arikidiyosezi ya Kigali harimo no kubaka Katederali nshya.

    Ati “Bakirisitu b’uyu mujyi, icyifuzo ni uko twazubaka ingoro y’Imana, Katederali y’uyu mujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.”

    Ubusanzwe Katederali ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel.

    Perezida Kagame yemeye inkunga mu kubaka iyo katederali, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.

    Ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake katederali nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya, ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

    Perezida Kagame kandi yashimye umubano mwiza uri hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda, asaba ko wakomeza hagamije amahoro n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

    Mu 2017 nibwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican agirana ibiganiro na Papa Francis, byasize Kiliziya isabye Imana imbabazi ku byaha byakozwe n’abayoboke bayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame yavuze ko byateje imbere umubano mwiza kandi ko bifuza ko ukomeza.

    Yagize ati “Ibyo twarabishimye, turashimira Papa ko yashishoje bityo ibi byose bigashoboka kandi ku buryo bwo kudufasha kongera kubaka igihugu cyacu, umuryango nyarwanda. Iyi ntambwe ikomeye yatewe twese dusabwa kuyubakiraho mu bufatanye kugira ngo imibanire ya Kiliziya n’igihugu cyacu n’izindi nzego irusheho gusobanuka tudashingiye ku mateka ahubwo tureba ejo hazaza twese twifuza.”

    Musenyeri Kambanda wagizwe umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali yari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo guhera mu 2013. Yabaye aragijwe n’iyo diyosezi mu gihe itarabona umushumba wayo.

    Abaye umushumba wa gatatu uyoboye Arikidiyosezi ya Kigali kuva yashingwa mu 1976.

    src: IGIHE

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo