• ry6b0091-001

    Patient Bizimana yashyize igorora abakunzi be, agiye kujya ashyira indirimbo hanze buri Kwezi

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 14, 2017

    Patient Bizimana umaze iminsi  yitabira ibitaramo  yatumiwemo hirya no hino  mu gihugu ,  yashyize igorora  abakunzi be  atangaza  byinshi abahishiye  ,kugeza igihe azakorera igitaramo cye  ngaruka mwaka    yise ” […]




    Patient Bizimana umaze iminsi  yitabira ibitaramo  yatumiwemo hirya no hino  mu gihugu ,  yashyize igorora  abakunzi be  atangaza  byinshi abahishiye  ,kugeza igihe azakorera igitaramo cye  ngaruka mwaka    yise ” Easter Celebration “

    umuhanzi  Patient Bizimana   ufite abakunzi benshi  mu karere  k’ ibiyaga  bigari  yamenye  kanye cyane  mu ndirimbo nka’ Ubwo buntu’ , Nongeye   ndaje  Menye neza , igitambambuga   n’  izindi .……  ubwo yashyiraga hanze  indirimbo nshya  yise ” uwaruvuga ”  yatangarije  ikinyamakuru ibyiringiro .rw ko  azanye uburyo bushyashya  bo kwegera  abakunzi bi bihangano bye atangazako  agiye kujya  asohora  indirimbo nshya cg  video nashya  buri Kwezi

    21740172_686715701519446_1166731637808425596_n

    yagize ati :” mbazaniye indirimbo    ivuga ukuntu urukundo rw’Imana utarubonera amagambo, ko utabona ibisingizo bikwiye byo kuruvuga kuko ni urukundo rutagereranywa.” ikindi kandi  ndabwira abakunzi banjye  bari barambuze  ko  ubu ngiye kujya mbagezaho  indirimbo nshya buri kwezi   kugeza  igihe  nzakorera  igitaramo ngaruka mwaka nise ” Easter Celebration ” mu rwego rwo kurushaho  kwegera abakunzi banjye  n’ abakunzi b’ indirimbo zihimbaza  Imana muri rusanjye

    Bizimana Patient atanagaje ibi nyuma yaho yaramaze iminsi acecetse cyane ntagikoro cya bwite  yumvikanamo  ko yashyize ahagaragara , kugeza ubu kandi n’  umuhanzi   uhagaze neza cyane  mu ruhando rw’ abahanzi  baririmba indirimbo zihimbaza  Imana  mu Rwanda

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA PATIENT BIZIMANA  YISE ” UWARUVUGA “


    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo