• zigir

    Pastor Zigirinshuti Michel ashobora kujyanwa mu nkiko kubera gutuka umuhanzi”IGISUPUSUPU”

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 20, 2019

    Pastor Zigirinshuti Michel wahoze ari umuyobozi ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw’igihugu kuri ubu akaba ayobora ADEPR Giheka muri Paruwase ya Batsinda ashobora kujyanwa mu nkiko biturutse ku magambo yavuze […]




    Pastor Zigirinshuti Michel wahoze ari umuyobozi ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw’igihugu kuri ubu akaba ayobora ADEPR Giheka muri Paruwase ya Batsinda ashobora kujyanwa mu nkiko biturutse ku magambo yavuze k’umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka “IGISUPUSUPU”.

    Mu cyumeru gishize ku mbugankoranyambaga hari hagezwe ho amashusho ya Pastor Zigirinshuti Michel avuga amagambo akomeye kuri uyu muhanzi aho yavugaga ko atiyumvisha ukuntu yamamaye mu gihe gito,gusa mu kubivuga yakoresheje amagambo ataravuzwe ho rumwe na benshi.

    Mu magambo Past Zigirinshuti agira ati “Sha igiki ? Igisupusupu Kiragatsindwa, syii…» yakomeje amwita « Ikintu» ngo: « ubonye ukuntu Cyamamaye, Murakibonye ukuntu Cyamamaye mu mezi angahe 3 ?…Ikintu nka Kiriya Kikava Rwagitima cy’igisupusupu uwo mwanya Kikaba Kigize … »

    Yakomeje agira ati “ariko nta kintu mubonamo mwebwe… mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo… mwajya kumenya imbaraga zamamaza biriya bintu izo ari zo …kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro ?.

    zigir
    Pastor Zigirinshuti Michel wahoze ari umuyobozi ivugabutumwa muri ADEPR

    Sibyo gusa kuko uyu mu pasteri yaje guhamya ko uyu mugabo akorana n’amadayimoni nta kabuza.

    Nyuma y’ibi byose uruhande rwa Bwana Nsengiyumva  Francois binyuze kuri Alain Mukuralinda uhagarariye inyungu ze mu mategeko,mu itangazo rigenewe abanyamakuru yavuze ko ibyo Past Zigirinshuti yavuze ari utusha agaciro ikiremwa muntu bityo amusaba kuvuguruza ibyo yavuze anamwibutsa ko ibyo yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Alain Mukuralinda yagize ati” igiteye impungenge n’ubwoba imbere y’abakirisitu n’imbere y’umuryango nyarwanda muri rusange, ni ukubona umuntu w’umubyeyi ndetse wuzukuruje, umuntu w’injijuke nkawe, umuvugabutumwa wigisha ijambo ry’Iyaduhanze twese mu ishusho yayo, umupasitoro wagombye kuba akarorero, aho gutanga urugero rwiza yigisha ko umuntu ari nk’undi, ahubwo afata iya mbere agatesha “ubumuntu” umuntu nkawe, bwana Nsengiyumva François amwita «Ikintu !!»

    nsengiyu
    Nsengiyumva Francois “IGISUPUSUPU” ngo akoreshwa n’imbaraga za Satani

    Alin Muku yakomeje avuga ko bigaragara ko Zigirinshuti atakiriye neza uburyo abanyrwanda bakunze uriya mugabo ariko biatri kuba impamvu yo kumwandagaza bityo bikaba hari impungenge ko mu gihe nta gikozwe amagambo ye yabyara ikindi kintu kitari cyiza muri Sosiyete.

    « Hari impungenge rero niba tudatabariye hafi ngo dukumire iri hanganisha bwana Zigirinshuti Michel yadukanye hagati y’Abemera nabo yita Abakorana na Shitani ko, ubwo amaze gutinyuka kwambura ubumuntu Nsengiyumva François, amwita “Ikintu”, turekeye aho tukicecekera, ejo ntiyazajijinganya kwerura akamushumuriza abakirisito yigisha amwita igisimba cyangwa icyo ntazi bityo bakumva ko kumusagarira bamuziza gusa ngo kuko yaririmbye indirimbo igakundwa mu gihugu hose ndetse ikarenga inkiko z’u Rwanda ngo kandi we nka « Pasitoro » atarayihaye umugisha, kumusagarira ntacyo bitwaye.

    Past Zigirinshuti yasabwiwe ko akwiye kongera guhagarara imbere y’itorero akavuguruza ibyo yavuze kuri »IGISUPUSUPU».

    Ati Mu izina ry’umuhanzi mpagarariye bwana Zigirinshuti Michel yandagaje agamije kumwambura ubumuntu amwita  « Ikintu gikorana na Satani » kugira ngo ace ibice mu bantu amuteranya n’abanyarwanda, agamije kuzana ihangana hagati y’abo yita abakorana na Satani n’abakoreshwa n’umwuka wera ndamusaba ko, avuguruza ibyo yavuze kandi akabikora akoresheje n’ubundi, uburyo yabikozemo ubwo yigishaga abakirisitu icyigisho gikubiyemo amagambo ahabanye n’ukuri amagambo ahubwo, ashobora kuzana intugunda n’impagarara mu bantu bibaza ukuntu umuntu ushinjwa ku mugaragaro n’umukozi w’Imana gukorana na Satani yidegembya !!

    alain
    Alain Muku uhagarariye Nsengiyumva mu mategeko

    Kuko, uretse kuba mpamya nta gushidikanya ko ibyo bwana Zigirinshuti Michel yashinje Nsengiyumva ari ibintu yavanye mu mutwe we atahagazeho kuko ntabyabayeho, nanemeza ko ibyo amushinja nta gihamya cyangwa ikimenyetso ashobora kubitangira ngo agaragaze iyo Satani bakorana iyo ari yo, uburyo bakorana n’aho bahurira ngo banoze uwo mugambi uretse kutamwiyumvamo kubera impamvu ze azi wenyine no gushaka kumuteranya n’abadasengera mu itorero rye.

    Alain Muku avuga ko ibyo yakoze ari ukumwangisha abantu akongera ho kuvuga ko akoreshwa n’amadayimoni ibintu Alain Muku avuga ko ari ibyo Past yikuriye mu mutwe nta gihamya afite.

    Kubera impamvu y’ibyo yavuze byose Alain Muku yatangaje ko biriya ari ibitutsi n’amagambo yo gusebanya bityo akaba ari icyaha gihanirwa n’amategeko mu ngingo 161 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

    Past Zigirinshuti Michel ni umwe mu ba Pastor bazwi muri ADEPR akaba yarabaye umukuru w’Ivugabutumwa muri iri torero umwanya jyaje gukurwa ho mu kwa gatatu muri 2018 ashinjwa guta imirimo ashinzwe nyuma y’igihe yaramaze atagera mu kazi kandi ataranabimenyesheje abamukuriye.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo