• sereine

    Pastor Sereine yahishuye igituma ingo nyinshi zisenyuka

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 21, 2019

    Umukozi w’Imana Pastor Nterinanziza Sereine uzwi  nka Mama Queen  yavuze ku ingo zirigusenyuka ku bwinshi muri iki gihe anahamya ko abagabo aribo nyirabayazana w’ibibazo byo mungo ngo kuko aribo bagomba […]




    Umukozi w’Imana Pastor Nterinanziza Sereine uzwi  nka Mama Queen  yavuze ku ingo zirigusenyuka ku bwinshi muri iki gihe anahamya ko abagabo aribo nyirabayazana w’ibibazo byo mungo ngo kuko aribo bagomba gufata iyambere mu kwita ku urugo.

    Mu ivugabutumwa akunda gukorera ku mbugankoranyambaga ze akunze guha abamukurikiye inyigisho nyinshi zitandukanye,mu kigisho yatanze gifite intego igira iti”Uruhare rw’abagabo mu kubaka urugo” yahamije ko ingo zisenyuka kubera kutazita ho kw’abagabo.

    Yagize ati“Ijambo ry’Imana ritubwira ko umugabo ari umutwe umugabo umugabo niwe ugenda akarambagiza umugore akamuzana bivuze ngo umugabo niwe ukwiye kubaka urugo akarwubaka n’umugore n’abana rugashimwa n’Imana akaruha icyerekezo.”

    Yifashishije ibyandistwe bya 1Petero3:7 yagaragje ko abagabo bakwiye kugira ubwenge mu rugo ndetse  bagahora hafi abagore babo kuko ngo ari nk’inzabya zidahujije n’abagabo gukomera.

    Yakomeje avuga ati”umugore akantu karamubabaza akarira”

    Ati”Ese niba uri umugabo ukaba wubaha abagore muhurira mu rusengero ukubaha abo muhurira mu kazi kuki uzagera mu rugo ukumva ko uwo mubana nta agaciro afite n’uwo gucira ho kandi ubwo muhurira mu buriri muhurira ku biryo ku abana n’ibindi kandi uziko igihe cyose wagize ikibazo ariwe mu biganiraho ariwe ubwira kuki wumva nta agaciro afite.”

    Aha akomeza abwira abagabo ko bakwiye gutwara abagore babo mu buntu no mu bugingo kugirango bazaraganwe ubugingo buhora ho kugira ngo nkuko ijambo ry’Imana ribivuga amasengesho yabo atagerwa ho n’inkomyi.

    Yongera ho ko abagabo bakwiye gucisha make ntibakage bagaragara nk’abashaririye mu ngo zabo kabone nubwo umugore we yasharira ati”Najya nshima Imana kabone nubwo njyewe njya nsharira ariko umugabo wange ntajya ansharira…ariko mugabo ntugasharirire umugore kuko aroroshye uzazana gatoya azaba yabababaye nta muntu utagira amakosa jya umugaruza kandi umukose ubugwaneza mubane neza.”

    Pastor Sereine ahamya ko hari abagabo batumye imitima y’abagore ihoramo intugunda bakumva ko batabakunda  kubera kutabita ho ibyo bigatuma bagore basharirirwa kugeza ubwo aho kuganduka bakagumuka.

    Yunga mo ati”Bagabo muharanire ko amahoro aganza mungo iyo amahoro abuze abagore tugira inzika igenda ikura buhoro buhoro ..rero ndagira inama abagabo  kumenya ko Satani arimo arahiga ingo zacu ahora yifuza ko urugo rusenyka rukajya mu muhanda ariko tururwanishe gusenga no kwirukana abadayimoni twe gutuma abagore bahinduka ibyigenge no gutma bumva batishimye ahubwo umugore ajya abona umugabo ashimire Imana ko yamuhaye umugabo mwiza.”

    Pastor Sereine asoza abwira abagabo ko bagomba kwibuka kwita ku urugo aho kwirirwana n’abandi bakibuka ko bafite umuryango akongera ho bagomba guhorana umunezero  ndetse ikibazo cyaba bagafata iya mbere mu kuganiriza abgore babo kuko ibi iyo bibuze niho hatangira amakimbirane akunze kuganisha kwisenyuka ry’urugo.

    Pastor Sereine ni umushumba mw’itorero rya ADEPR(yigeze kurivamo) amaze mo imyaka hafi 40 akaba yarakoze mo imirimo itandukanye harimo kuyobora amakorali, kuba umudiyakoni mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu wa Kagarama ndetse akaba yari umuyobozi wungirije muri Komite y’iterambere ry’uyu mudugudu.

    ggg
    Pastor Nterinanziza Sereine uhamya ko abagabo aribo bagira uruhare mu isenyuka ry’ingo

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo