• gode

    Pastor M.Gaudin Agiye gukora “Night of worship” Ijoro ryo Kuramya no Guhimbaza Imana

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 18, 2019

    Pastor M.Gaudin, Umushumba mu itorero rya New Jerusalem Church, akaba n’umuramyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo zihimbirwa Imana, abifashijwemo n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa New Seed, bateguye Ijoro ryo kwegerana n’Imana binyuze mu kuramya […]




    Pastor M.Gaudin, Umushumba mu itorero rya New Jerusalem Church, akaba n’umuramyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo zihimbirwa Imana, abifashijwemo n’Umuryango w’Ivugabutumwa wa New Seed, bateguye Ijoro ryo kwegerana n’Imana binyuze mu kuramya no kumva Ijambo ry’Imana.

    gode

    Pastor Mutagoma Gaudin wateguye aya masengesho yise ‘Night of worship’, arubatse afite umugore umwe Sylvie Ndirima bafitanye abana babiri. Iri joro ryo kwegerana n’Imana rizaba ku wa Gatanu tariki 27/09/2019 kuri Eglise Vivante Kanogo kuva saa mbiri z’ijoro kugeza saa Saba z’ijoro.

    Asobanura intego nyamukuru y’iki gikorwa yagize ati: “Uguterana ishyaka ryo gukora umurimo w’Imana dukiranuka.(Umubwiriza 11:1-6)”. Muri aya masengesho Pastor Gaudin azaba ari kumwe na Pastor Desire Habyarimana, El Shaddai, Rene Patrick, New life worship team na Deo Munyakazi. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo