• dent

    Pastor Jean Desire asanga uburyo wasenga mo bwose ariko nta rukundo ufite bisa no gukina ikinamico

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 27, 2019

    Pastor Jean Desire Ntawiniga avuga ko nubwo wabusenga ukamanura umuriro cyangwa amabati akaguruka  ariko nta rukundo ufite ntacyo uba uri gukora kuko bidaahbanye cyane no gukina ikinamico. Uyu mu pasiteri […]




    Pastor Jean Desire Ntawiniga avuga ko nubwo wabusenga ukamanura umuriro cyangwa amabati akaguruka  ariko nta rukundo ufite ntacyo uba uri gukora kuko bidaahbanye cyane no gukina ikinamico.

    Uyu mu pasiteri wo muri Zion Temple ya Apotre Gitwaza,ibi yabinyujije mu butumwa yahaye abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wa tariki 26 Gicurasi 2019 avuga ko gusenga nyamara utababarira abaguhemukira ntacyo bimaze niba utabasha kwera imbuto kuri bagenzi bawe.

    desire
    Pastor Jean Desire Ntawiniga kuri we gusenga nta rukundo ufite ni ikinamico

    Yagize ati “Nushaka ube usenga umuriro umanuke, ubwirize amabati aguruke, nushaka ugire Doctorat 3 muri Tewolojiya. niba udashobora kubabarira abaguhemukiye, ngo usabe imbabazi niba warabahemukiye, wibuke ko muri umubiri wa Kristo! Uzagera imbere ya Kristo akubwire ngo “Ihangane, sinigeze kukumenya.”

    Yongeye ho ati “Niba warasenganye n’abantu bikaba ngombwa ko bajya gusengera ahandi mukaba mutajya musuhuzanya, ntimuhamagarane kandi mwarajyaga mubikora, wumve uguwe neza? Niba udashobora kugendererana, ukaba utajya wandikirana na bagenzi bawe kandi mwese muvuga ko muri abakristo b’abarokore bari munzira imwe igana mw’ijuru, ndagirango mbamenyeshe ko murimo gukina ikinamico!”.

    Yakomeje avuga ko nkuko ijambo ry’Imana ribivuga udakunda ntazi Imana kuko niyo rukundo asaba abantu gukundana bakava  mu matiku nizangano byo kurebana nabi.

    ati “Mureke tugirirane neza, dukundane nibwo isi izabona itandukaniro, ibintu byo kurebana ay’ingwe, gupingana, gusuzugurana ntabwo aribyo nagato!”

    past Jean Desire Ntawiniga yamenyekanye cyane mu buhamya bwe yagiye atanga mu Itangazamakuru rya hano mu Rwanda,agaruka cyane ku bibazo yagiye ahura nabyo mu murimo w’Imana,ari byo byatumye agenda agwa ariko Imana ikaba yaramukomeje agakomeza umurimo.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo