Pastor Havugarurema Jacques Wakoranye n’ Abamisiyoneli bo muri Suwede yagiye mu kiruhuko cy izabukuru./Menya ibyamuranze-AMAFOTO

Pastor Havugarurema Jacques umwe mu bashumba bacye bakoranye n’abamisiyoneli  bo muri  suwede, waranzwe n’ ibikorwa byo gufasha abacyene , kubaka insengero  n’ amashuri . Yarayoboye  itorero rya ADEPR NDUBA , Paruwasi ya  Adepr Karengera mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Kirimbi,  yagiye mu kiruhuko cy’ izabukuru bishingiye ku matetegeko  agenga abashumba mu itorero ry’ ADEPR mu Rwanda.

Pastor Havugarurema Jacques  agiye mu kiruhuko cy izabukuru nyuma y imyaka 33 ari umushumba w itorero, Dore ko inshingano z ubushumba yazihawe mu 1990. Ni umwe mu bashumba bazwi cyane mu cyahoze ari ururembo rwa Kibuye na Cyangugu kubwo gukorana na Misiyoneli Alphred Tobore wavaga muri Suwede.

Pastor Havugarurema Jacques umwe mu bashumba bacye bakoranye n’abamisiyoneli

Aho bafatanije kwamamaza inkuru nziza ya Gakiza ka Yesu Kristo no kubaka ibikorwa remezo by’ itorero. Bafite intego Kwizera gufite ni mirimo
Misiyoneli Tobore yibukirwa cyane mu bikorwa by ‘ubugiraneza bitandukanye, gufasha abakene, abapfakazi, imfubyi, no kwishurira abana batishoboye amashuri, akaba ari nawe washinze GS Umucyo Karengera.

Pastor Jacques wigiye ku birenge bya Misiyoneli, nawe yakomeje uwo murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, arkk ubutumwa buherekeza ni bikorwa aho yayoboye hose ariho Itorero rya Adepr Nduba, Itorero rya Adepr Ruvumbu, Itorero Paruwasi Adepr Ngangi, Itorero rya Adepr Paruwasi Karengera ari naho yayoboye igihe kirekire.
Nawe yaranzwe no kuba insengero, ibyumba bya masengesho, Gufasha abakene, kubaka amashuri. Aho muri 1998 yatangije ishuri ry imyuga rya Gitwa Karengera anaribera umuyobozi kugeza muri 2019, Yaje kuvamo CFJ Gitwa. Yakoze uko ashoboye rirakura rijya ku rwego rwo gutanga Diplome, Ubu ni TSS KARENGERA.

Kuwa 20 Gicurasi 2023 asezera abakristo yashimye Imana yamushoboje mu rugendo rw’ inshingano za gishumba. yatangarije IBYIRINGIRO.RW ko yashimiye Itorero Adepr ko ryamubereye umubyeyi muri urwo rugendo.
Yashimiye Imana kdi ko yaduhaye igihugu cyiza n ‘ubuyobozi bwiza, Aho umuntu akora ivugabutumwa ntacyo yikanga.
Mu magambo ye ati :”Uyu munsi turuhutse inshingano za Gishumba, arko dukomeje kuba abashumba b umukumbi w Imana kuko umuhamgaro urangirana no guhamagarwa n Imana, Tuzakomeza Guhugura, guca, no gutanga Ubujyanama, Turushaho kubaka ubwami bw Imana mu bantu bayo no mw isi”

Yasabye Abakristo na bakomeje inshingano za Gishumba ati Mukomeze kwizera Kwanyu kdi uko kwizera guherekezwe n imirimo dore ko ariyo tuzahemberwa, Isi iradusaba gukora cyane no kwiteza imbere, Nibyo arko ntimwibagirwe gukorera Yesu no kwiteza imbere mu by umwuka n ubugingo.

Mu komeze kugira umwete wo kwezwa no kubana na bantu bose amahoro aho muri hose, mwirinde umugayo wose ni cyatukisha umurimo w Imana, Twese dukomeze gukorera mu rukundo, Ukuri n ubumwe. Mpagaze hano mpamya ko Imana iduhemba tukiri mw isi, kdi no mw ijuru izaduhembera ibyo twakoze, Dukomeze gukorera Kristo kugeza agarutse cg urupfu ruje rukadutwara

Pastor Havugarurema Jacques ni umugabo wubatse, afite umuryango wa bana 10, abakwe na bakazana, akagira na buzukuru.

 

 

@ibyiringiro.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *