• 47047074424_e5b2a8cec1_b

    Past.Wilson Bugembe yahumurije abagize Kingdom of God anabamenera ibanga

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 14, 2019

    Umuvugabutumwa wo muri Uganda Past Wilson Bugembe yahumurije abagize itsinda rya Kingdom of God ministries nyuma yuko igitaramo cyo kumurika album yabo bise “Victorious album launch ” kititabiriwe ku rwego […]




    Umuvugabutumwa wo muri Uganda Past Wilson Bugembe yahumurije abagize itsinda rya Kingdom of God ministries nyuma yuko igitaramo cyo kumurika album yabo bise “Victorious album launch ” kititabiriwe ku rwego rushimishije anababwira ko Ibanga riri mu gutangira.

    Mu gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019,Past.Wilson Bugembe yababwiye ko batagomba gucika intege kuko nawe igitaramo cye cya mbere kitabiriwe n’abantu icyenda gusa.

    Ati”ndashaka kubatera imbaraga ntimwite kuri izi  ntebe zirimo ubusa Satani mwamukubise igitaramo cyange cya mbere kitabiriwe n’abantu batanu ndimo kuririmba mu mbyra wange yaraje ampa amafaranga 500 ariko aranyongorera ngo nindangiza kuririmba nyamusubize  ariko nari natangiye namwe mwatangiye ibanga riri mu gutangira.”

    Past Wilson Bugembe yakomeje avuga uko yatangiye itorero abereye umushumba avuga ko yatangiranye n’abayoboke 9 aho mu myaka 2 bari bamaze gutura mafaranga ibihmbi bibiri by’Amashilingi ariko ubu bamaze kugera hagati y’ibihumbi bitandatu n’ibihumbi birindwi Magana atanu by’abayoboke.

    Yongeye ho ko hari igihe kigeze kugera akumva yanze Imana kuko yabonaga itari muruhande rwe.

    Ati”nabuze Papa,mama n’abavandimwe bange ndara munsi y’igiti ntaho mfite ho kuba ntaho namaraga amezi ane bahitaga banyirukana nanze Imana nshaka kwiyahura nyuma ndi kugenda mu modoka umuSamaliya mwiza aramfata anjyna mu rusengero”.

    Wilson avuga yageze murusengero bamubaza niba ashaka kwakira Yesu abasubiza ko icyo ashaka aria ho aba,

    Ati”uwo mu Samaliya yanjyanye iwe ampa aho mba nyuma y’igihe arapfa ariko yansigiye Kristu ubu ndagenda hirya no hino ndashima Imana”.

    Past Wilson Bugembe yabwiye aabgize Kingdom of God ministries ko ari bantu bakomeye ko bazagera kure kandi ko basizwe amavuta akomeye.

    Past Wilson Bugembe ni umuhanzi akaba n’umushumba w’itorero ryitwa’Light of World church’ akaba yarabaye imfubyi ku myaka 10 gusa ubu akaba ari ingaragu irera abana b’impfubyi 100.

    Kingdom of God bashimishije abantu

     

    bugem
    Past Wilson Bugembe yabteye imbaraga abaturira ho umugisha

     

    empty
    Intebe nyisnhi zari zirimo ubusa

     

    alarm
    Alarm Ministries yari yaje kwifatanya n’abo

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo