• rick ware

     Past Dr Rick Warren ari mu Rwanda kubera Impamvu 3 zikomeye

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 6, 2019

    Umushumba w’itorero  Saddleback akaba n’umuyobozi w’umuryango Peace Plan,Dr Rick Waren ari mu Rwanda yatangaje   mpamvu eshatu zikomeye  zamuzanye ,zirimo inama azagirana n’abashumba  n’amahugurwa  yateguwe mu rwego rwo guhuza inzego za […]




    Umushumba w’itorero  Saddleback akaba n’umuyobozi w’umuryango Peace Plan,Dr Rick Waren ari mu Rwanda yatangaje   mpamvu eshatu zikomeye  zamuzanye ,zirimo inama azagirana n’abashumba  n’amahugurwa  yateguwe mu rwego rwo guhuza inzego za Leta,abikorera n’abanyamadini.

    rick ware

    Mu kiganiro Dr Rick Waren yagiranye  n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 5/07/2019,Past Ricka Waren yavuze ko nubwo asanzwe agenderera u Rwanda , ubu yazanywe n’ibintu bitatu birimo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora,Ubukwe bw’umukobwa wa Perezida Kagame Ange Kagame bugomba kuba kuri uyu wa 06/07/2019 ndetse n’ayo mahugurwa.

    Kubirebana n’aya mahugurwa Rick Waren azatanga  yavuze ko igihugu kimeze nk’intebe y’amaguru atatu,aya maguru ayagereranya n’inzego eshatu zigomba gukorera hamwe kugira ngo igihugu gitere imbere.

    Ati “Kubaka igihugu gifite intego bisaba imikoranire ya hafi mu nzego zirimo iza leta, abikorera n’abanyamadini.’’

    Akomeza ati: “Ubu buzaba ari ubwa mbere duhamagaje amatsinda atatu yose ari hamwe, reka ibi mbisobanure, muri ubu buryo, Peace Plan ifata mu bice bitatu bya Sosiyeti mu rwego rwo kubaka sosiyeti ihamye, igice cya mbere n’icy’abaturage mu buryo rusange harimo n’ubuyobozi bw’inzego za leta, ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.”

    “Ikindi gice n’igice cy’abikorera, abakora ishoramari, igafata n’igice cyijyanye n’imyizerere, ibyo bijyanye n’amadini n’amatorero. Ukuguru kumwe ntikwahagarara konyine, yewe n’abiri ntiyahagarara, kugira ngo ugire Sosiyeti ihamye nuko ugomba kuba ufite amaguru atatu.”

    Past Rick Waren yakomeje avuga ko nubwo hari byinshi Leta cyangwa abikorera bashobora gukora amatorero atakora ariko kubera umubare munini w’abizera hari cyo itorero ryakora mu mibereho y’igihugu n’isi muri rusange.

    Ati”  hari ibintu leta ishobora gukora nko kubaka imihanda  itorero ritabasha gukora. Hari ibintu na none ba rwiyemeza mirimo cyangwa se  urwego rwabikorera (private sector) bashobora gukora leta n’itorera batabasha gukora bishobora kuzamura ibikorwa by’igihugu cyangwa se ubucuruzi, miliyari2 na milliyoni 300 n’abakristo. Nukuvuga ngo uwo mubare n’abantu baba bakora nta gahimbaza musyi bahabwa, avuga ko uwo mubare ukomeye kuko ni umubare uruta abaturage bagize amerika n’uburayi. Ati:” rero Itorero n’ imbaraga zikomeye zishobora gukora imirimo ikomeye.

    Peace plan yateguye aya mahugurwa ni umuryango ugamije kubiba amahoro kui isi ,ukaba  umaze kugera mu bihugu 26 by’afurika,aya mahugurwa azitabirwa n’abgera ku 1800 barimo abayobozi ba leta 300, abikorera 300 n’abanyamadini 1200.

    Past Dr Rick Waren w’imyaka 65 akomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba  umuvugabutumwa,umuyobozi w’Itorero Saddleback uretse ibyo kandi n’umwe mubanditsi bakomeye kandi bagurisha ibitabo byinshi bya Gikristu ku isi  yose

    rick ware
    Past Dr Rick waren ni inshuti y’u Rwanda kuva kera(Photo Igihe)

     

    wide

    rick
    Rick Waren mu kiganiro n’Itangazamakuru(Photo/Igihe)

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo