• e8aec8697f7d015652875e3184b37d

    “Password zose ndaziguhaye”Gentil Misigaro yambika Rhoda impeta y’urudashira

    Yanditswe na IBYIRINGIRO March 18, 2019

    Nyuma y’ iminsi mike gusa yanditse amateka mu gitaramo cy’  amateka yakoreye mu Rwanda , umuhanzi Gentil Misigaro  yasabye ,akwa anasezerana n’inshuti ye  bakundaye kuva mu bwana  Rhoda Mugiraneza  kuri uyu […]




    Nyuma y’ iminsi mike gusa yanditse amateka mu gitaramo cy’  amateka yakoreye mu Rwanda , umuhanzi Gentil Misigaro  yasabye ,akwa anasezerana n’inshuti ye  bakundaye kuva mu bwana  Rhoda Mugiraneza  kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe  2019

    Umuhanzi , umucuranzi  , umuramyi Gentil Misigaro   nkuko aherutse gutumira inshuti ze n’ amafana be mu gitaramo cy’ amataeka aherutse gukora  yise Hari Imbaraga tour Rwanda  tariki ya 10 werurwe 2019 , kuwa 6 tariki ya 16 Werurwe 2019  inkoko yabaye ariyo ngoma  ahagana saa tatu n’igice  za mugitondo ku musozi wa Reberero [Heaven Garden] mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali nibwo   hatangiye   ibirori  byo Gusaba no Gukwa nyuma bagahita banasezerana imbere y’Imana  muri New Life Bibble Church ku Kicukiro.

    Mugiraneza Rhoda akomoka mu muryango w’Abasegege mu gihe umugabo we avuka mu Basegege. Imiryango yombi yashimangiye ko ubumwe bw’abana babo bwaguye imiryango yombi iba migari kurushaho.

    Gentil Misigaro yari agaragiwe na Misigaro Adrien mubyara we. Mu guhana isezerano, basezeranyijwe na Pasiteri Ruhimbya Aaron usanzwe uyobora Itorero Restauration Church Kimisigara.

    Mu gusezeranya aba bageni, Pasiteri Ruhimbya yashimangiye ko asanzwe azi neza aba bageni ndetse ko yafashe umwanya uhagije wo kuganira na bo mbere y’uko bakora ubukwe.

    Mu guhamiriza Rhoda ko amwihaye burundu, Misigaro Gentil yamubwiye ko amuhaye “Passwords zose”, Rhoda na we ati “Ibintu byose ndabiguhaye”.

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo