• PASTOR-BRIGHT-1

    Pasitori yapfuye azize amasengesho yo gusiba kurya

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 5, 2019

    Mu gihugu cya Zambia mu gace kitwa Solwezi haravugwa urupfu rw’umugabo wari umushumba w’itorero wapfuye azize kutarya kubera ko yari mu masengesho y’iminsi 30. Pastor Brighton Samajomba wapfuye afite imyaka […]




    Mu gihugu cya Zambia mu gace kitwa Solwezi haravugwa urupfu rw’umugabo wari umushumba w’itorero wapfuye azize kutarya kubera ko yari mu masengesho y’iminsi 30.

    Pastor Brighton Samajomba wapfuye afite imyaka 37 yari umushumba w’itorero”Heaven is my home” akaba yapfuye atarangije igifungo cye dore ko yaburaga iminsi 10 gusa ngo akirangize.

    Zambian observer yanditse ko umugore we yaje kumusanga yapfuye muri iki gitondo 04 Nzeli 2019 nyuma y’iminsi 20 yaramaze atarya atanywa.

    Urupfu rwe kandi rwatangajwe n’Umuvandimwe we Reagan Samajomba yatbwiye itangazamakuru ati”Past Samajomba ari uyoboye amasengesho y’iminsi myinshi yo kwiyiriza.yaytangiye mu ntangiriro z’uku kwa munani mu rwego rwo gusengera umuryango we ndetse n’itorero ngo bagume bunze ubumwe.”

    Reagana yakomeje avuga ko ubusanzwe umuvandimwe we yarasanzwe agira amasengesho menshi nka y’iminsi 90 arya rimwe k’umunsi.

    Uyu mukozi w’imana yitabye Imana ubwo yagezwaga kwa muganga nyuma y’uko umugore we yicuye nijoro yamukora ho ngo baganire nk’abashakanye agasanga ntanyeganyega.

    Umuryango wa Nyakwigendera ukaba utangaza ko nubwo bari mu kababaro bizeye ko Pastor Samajomba yagiye mu ijuru kuko yapfuye ari hafi y’uwiteka.

    Tumwifurije kubona ijuru nkuko yarishakaga.

    PASTOR-BRIGHT-1
    Pastor Samajomba yari ari imbirizi y’umusore
    samajomba
    Nyuma yo kwiyiriza iminsi 20 yari yatangiye kumera nabi

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo