• hhhhh

    Pasiteri Antoine Rutayisire anezezwa n’abaterana inda bakaza akabasezeranya

    Yanditswe na IBYIRINGIRO August 25, 2019

    Past Dr Antoine Rutayisire anezezwa no kuba umukobwa n’umuhungu bateranye inda baza kumusaba ko abasezeranya kuko baba bemera icyaha  ikibazo si inda ikibazo ni uko bayiterana ntibabane. Ubwo yari mu […]




    Past Dr Antoine Rutayisire anezezwa no kuba umukobwa n’umuhungu bateranye inda baza kumusaba ko abasezeranya kuko baba bemera icyaha  ikibazo si inda ikibazo ni uko bayiterana ntibabane.

    Ubwo yari mu kiganiro na Isezerano TV yavuze ko  umuhungu n’umukobwa bateranye inda bakaza gusezerana baba bemeye cyaha kandi basaba imbabazi kwanga kubasezeranya abari ukubatererana.

    Yagize ati “Iyo abantu bagize ikibazo icyo ugomba kongera ni ukubumva. Si ukuvuga ngo ni ugushyigikira ibyoo bakora. Nanjye burya simbishima, sinanabyemera.Ariko niba wagize ikibazo nkakongereraho ikindi ntabwo mba nkemuye ikibazo.”

    Yunzemo ati Ahubwo njyewe abaterana inda bakaza ngo mbasezeranye abo ngabo baba bangabanyirije ibibazo. Abo ngiraho ibibazo ni abaterana inda bakanga kubana. Naho uwo wateye inda akavuga ngo duzezeranye tubane ndavuga ngo nibura wowe uko biri.”

    “Ikintu gituma ntabikomeza cyane, ni uko ntaho byanditse muri Bibiliya ko bibujijwe gusezeranya umukobwa utwite. Birabujijwe gusambana nibyo, ariko abasambana bose siko batwita. Niba mfite gusezeranya abantu 20 muri bo 19 barasambanye, umwe atwara inda, 18 ndabasezeranya kuko babaye inshakura bagakoresha agakingirizo cyangwa ibinini, wawundi w’injiji utaributse kubikoresha akaba ariwe mpana! Nta tegeko ryo muri Bibikliya ribintegeka, ni amabwiriza itorero ryashyizeho, umugisha ngira ni uko itorero ryacu ritabishyizeho.”

    hhhhh

    Pasiteri Rutayisire yavuze ko urubyiruko bigoye kuruyobora bitewe n’ibyo runyuramo bibavuna bigatuma kuruyobora bimeze nko gutwara imodoka zo mu masiganwa.

    ati “Urubyiruko ni abantu beza, ni abantu bafite imbaraga, kubera izo mbaraga usanga akenshi rugorwa. Kuyobora urubyiruko ni nko gutwara imodoka zo mu masiganwa. Zirya modoka zitwarwa n’abahanga. Ngira ngo n’urubyiruko ni kimwe kuko baba bafite byinshi bibakuruira, bibagora, byinshi barwana nabyo ariko iyo ubumva ukabatekereza ukibuka ko nawe wigeze kubaho mutoya wumva ari ibintu byiza.”

    Rev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire avuga ko nk’umuntu wanyuze mu buto yagakwiye kumva intambara abasore n’inkumi bacamo bityo ukumva ko bishoboka ko bagwa mu cyaha cy’ubusambanyi.

    Rev. Pastor Dr. Antoine Rutayisire  ni umuyobozi wa EAR Paruwasi ya Remera afatwa nk’umwe mu bakozi b’Imana b’inararibonye bitewe n’ibiagniro akunze gutanga mu buryo n’ahantu hatandukanye bigenda biririra umuryango Nyarwanda akamaro.



    Leave a Reply


    Ibitekerezo