• alexi dusabe

    Papi Clever ,Isaie na Korali Hoziyana bagiye guhurira mu giterane cyateguwe na Alexis Dusabe wari umaze igihe atumvikana

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 24, 2019

    Umuramyi Alexis Dusabe benshi bavuga ko yazimye yateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi 3 yahurijemo abahanzi bakomeye  barimo Papi Clever, Uzayisenga Isaïe na Korali Hoziyana bose bahuriye kuba ari abakristu ba […]




    Umuramyi Alexis Dusabe benshi bavuga ko yazimye yateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi 3 yahurijemo abahanzi bakomeye  barimo Papi Clever, Uzayisenga Isaïe na Korali Hoziyana bose bahuriye kuba ari abakristu ba ADEPR .

    alexi dusabe

    Iki giterane cy’iminsi itatu giteganyijwe Iki giterane  cyahawe intego iboneka mu Gitabo cy’Ibyahishuwe 22: 12, handitse ngo “Kirisitu Yesu araza vuba.” Kikazaba guhera tariki ya 2-4 Kanama 2019; kizabera i Remera Rukoma mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko Mu Kiryamo cy’Inzovu.

    Dusabe Alexis wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Umuyoboro” na “Njyana i Gologota” azafatanya na Papi Clever, umunyempano ukunzwe cyane kubera indirimbo zo mu Gitabo cyo Guhimbaza Imana n’iz’Agakiza yasubiyemo; Uzayisenga Isaïe wamamaye mu ndirimbo “Ni Yesu” na Korali Hoziyana iri mu zikuze muri ADEPR.

    Aba bahanzi kandi bazafashwa n’amakorali yo mu karere ka KAMONYI biteganyijwe ko Rev. Jean Jacques Karayenga, Pasiteri Uwakarema Aloys na Ev. Nzaramba Jean Paul azaba aribo bavugabutumwa b’iki giterane.

    Alexis Dusabe wateguye iki gitaramo biravugwa ko azatanga CD z’iriho indirimbo ze ku buntu akaba azaririmba indirimbo yamenyekanye ho ndetse ni za Karekezi Corneille  nka Akira iyi ndirimbo ngutuye Yesu” na “Njye Ndi Umugeni Wawe Yesu”.

    Papi Clever nawe azitabira iki giterane

    Alexis Dusabe ni umuramyi umaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana  akaba afite indirimbo nyinshi harimo izikubiye kuri album 2 amaze gushyira hanze arizo “Mfite ibyiringiro ” yasohoye mu 2003 na “Jyana I Gologota” yasohoye mu mwaka wa 2013.

     

    IBYIRINGIRO.RW



    Leave a Reply


    Ibitekerezo