• papane

    Papane Bulwane ugiye kugaruka mu Rwanda ni muntu ki?

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 14, 2019

    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi ukomeye muri Gospel y’Afurika y’epfo n’Afurika yose muri rusange  yataramiye mu Rwanda aho yari yatumiwe n’umuhanzi Ada Bisabo Claudine. Iki gitaramo cyaje […]




    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi ukomeye muri Gospel y’Afurika y’epfo n’Afurika yose muri rusange  yataramiye mu Rwanda aho yari yatumiwe n’umuhanzi Ada Bisabo Claudine.

    Iki gitaramo cyaje kurangira uyu muhanzi asezeranyije abanyarwanda ko azagaruka kubataramira none bibaye impamo aragaruka mu kwezi gutaha tariki ya 21.

    papane
    Papane Bulware ugiye kugaruka mu Rwanda

    Muri iyi nkuru twabateguriye incamake y’ubuzima bwa papane Bulwane,uyu mugabo yavutse mu mwaka wa 1982 avukira ahitwa Sebokeng

    Yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana akiri muto ubwo yarafite imyaka 7 y’amavuko gusa. Icyo gihe yigaga mu mashuri abanza.

    Nyuma yaho gato aba umuyobozi w’indirimbo muri Sunday school aho yaje kujya muri korari ikomeye yitwa Sedibeng Choir aza kuyivamo ajya muri Vaal Sound ndetse n’andi matsinda menshi.

    Ibyo byatumye aba umuririmbyi mwiza ahita abona amahirwe yo kujya mu itsinda rikomeye ryitwa Spirit of praise ryaje gukomera cyane ubu rikaba riri mu matsinda y’ibihangange kuri iyi si ya Rurema.

    Nyuma y’igihe kinini ari umuririmbyi wunganira abandi bakunze kwita aba ” backers “, yaje gukora album ye ya mbere yise ” Tshepo yaka ” afatanyije n’iri tsinda rya Spirit of Praise rinaririmbamo Benjamin Dube.

    Ibi byamuteye umwete wo gukomeza gukora cyane. Iri tsinda ryaje kugira ibibazo ariko Pastor Papane Bulwane na Benjamin Dube, Omega na Neyi Zimu babyitwaramo neza bituma rirushaho kuba ubukombe.

    Papane yakomeje gukora cyane kugeza ubwo mu mwaka 2008 ahabwa igihembo cya Premier Gospel Artist gitangwa na INGOMA Award (Independent National Gospel Music Award). Uyu muhanzi azwi ho ugushyushya igitaramo nk’umwiharko we aho akunda kubyinana n’abitabiriye ibitaramo arimo ndetse akaba agira n’indirimbo zibyinitse akenshi zihuta.

    Mu kiganiro Iyobokamana.com yagiranye na Mugabe Sam uri mu bari gutegura igitaramo cya Papane mu Rwanda,yemeje ko uyu mugabo agiye kugaruka mu Rwanda dore ko yabonye hari icyo yafasha abaramyi bakizamuka mu Rwanda.

    Yagize ati “ Nibyo koko Papane ari mu myiteguro yo kugaruka gutaramira abakunzi be mu Rwanda. yashimishijwe n’uburyo Abanyarwanda baramya Imana ndetse ngo yasanze hari impano nyinshi zikeneye kuzamurwa akaba afite kuzaganira ndetse no guhugura abahanzi babyifuza.”

    Papane Bulwane wamamaye mu ndirimbo “Halempotsa”, “Ndohamba” n’izindi zinyuranye agarutse mu Rwanda ku nshuro ya 2 aho azataramira abazitabira iki gitaramo kizaba kirimo n’abandi baramyi bo mu Rwanda nka pay Clever.

    ada3-156115134f6-ba2cc
    Papane ubwo aheruka mu Rwanda yishimiwe na benshi
    clev
    Papi Clever nawe yatumiwe muri iki gitaramo

     

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo