• Pope_Francis_in_St_Peters_Square_Nov_14_2018_Credit_Marina_Testino_CNA

    Papa Francis yashyize ho itegeko rikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Kiliziya

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 10, 2019

    Muri iyi minsi hagiye humvikana amakuru atandukanye y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa na bamwe mu ba padiri n’ababikira ba Kiliziya gatolika hagiye hafatwa ibyemezo byinshi gusa kuri ubu hasyizweho itegeko […]




    Muri iyi minsi hagiye humvikana amakuru atandukanye y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa na bamwe mu ba padiri n’ababikira ba Kiliziya gatolika hagiye hafatwa ibyemezo byinshi gusa kuri ubu hasyizweho itegeko rigena ikorwa n’iperereza ku regwa iki cyaha ndetse .

    1426600120_papa_francis_i

    Iri tegeko risaba abapadiri n’ababikira ba za Diyosezi zose ku isi, gushyira ho uburyo bwo kubungabunga umutekano w’uwatanze amakuru ndetse no kwitondera gukora iperereza mu gihe uregwa  ari umwe mu bayobozi bakuru ba Kiliziya hagamijwe gusigasira isura nziza y’abihayimana Gatolika.

    Abapadiri  415,000 n’ababikira 660,000 bari ku Isi barasabwa kumenyesha ababakuriye mu gihe babonye amakuru afite ibihamya bishobora kuganisha ku bintu byakwizerwa, y’uko umupadiri cyangwa umubikira yakoze ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina, imyitwarire idakwiye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku bakuru, gutunga filimi z’imibonano mpuzabitsina cyangwa se ko umwe mu babakuriye yakoze kimwe muri ibi byaha.

    Iyi ritegeko rikaba rishyizwe ho nyuma y’inama ikomeye Papa Francis yagiranye n’abayobozi bakuru ba Kiliziya ku isi,nyuma y’ibyaha  by’ihohotera rishingiye ku gitsina bayri bimaze iminsi biregwa abihayimana gatolika bo mu bihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika,Australia n’ahandi.

    Pope_Francis_in_St_Peters_Square_Nov_14_2018_Credit_Marina_Testino_CNA

    Papa Francis yashyize ho itegeko rikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’aba mwe mu bihayimana

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo