• pvsp

    Papa Francis yaba yasabye Putin amahoro muri Ukraine

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 5, 2019

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane Papa Francis yasabye Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin gukora ibishoboka byose ibibazo bya Ukraine na Siriya bigakemuka. Amakuru dukesha Euronews avuga ko mu ruzinduko Vladmir Putin […]




    Umushumba wa Kiliziya Gatolika Nyirubutungane Papa Francis yasabye Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin gukora ibishoboka byose ibibazo bya Ukraine na Siriya bigakemuka.

    papa

    Amakuru dukesha Euronews avuga ko mu ruzinduko Vladmir Putin yagiriye I Vatican kuri uyu wa kane yaganiriye ku masezerano y’ubufatanye bw’ibitaro bya Bambino Gesu Pediatric Hospital na pediatric hospitals byo mu Burusiya.

    Amakuru akomeza avuga ko aba bamaranye iminota igera kuri 55 mu muhezo ,Papa yasabye Putin kugerageza akareba uburyo yakemura ikibazo cy’intambara imaze imyaka 5 muri Ukraine dore ko igihugu cy’Uburusiya gishinjwa n’Uburayi na Amerika ko buteza ibibazo muri iki gihugu.

    Ibi kandi bibaye nyuma yaho abayoboke b’idini rya Orthodox bo muri Ukraine bitandukanyije n’ishami ryo mu Burusiya.

    Intambara yo muri Ukraine imaze imyaka 5 ikaba imaze guhitana abagera ku bihumbi 3 ndetse abagera kuri miliyoni n’igice bava mu byabo.

    Ni ku nshuro ya gatatu aba bahura ariko ikaba iya mbere Putn yarageze Vatican,putin akaba yashimiye Papa Francis ku mwanya n’ibiganiro bagiranye.

    Mu mwaka wa 2016 Papa Francis yatanze inkunga ya Milliyoni 5 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha abahuye n’ibibazo mur iUkraine ndetse anasaba abakristu Gatolika kugira icyo batanga.

    pope-putin-1
    Vatican na Russia basinyanye ubufatanye kuri servisi z’ubuzima

     

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo