• padiri

    Padiri w’Umuraperi watumiwe mu Iserukiramuco mu Budage ashobora kutagaruka mu Rwanda

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 12, 2019

    Padiri Uwimana Francois,umaze kumenyekana mu muziki kubera uburyo ahimbaza Imana abinyujije mu jyana ya Hiphop nyuma yo guutmirwa mu Iserukiramuco mu gihugu cy’ubudage ngo ntazagaruka mu Rwanda. Ku mugoroba wo […]




    Padiri Uwimana Francois,umaze kumenyekana mu muziki kubera uburyo ahimbaza Imana abinyujije mu jyana ya Hiphop nyuma yo guutmirwa mu Iserukiramuco mu gihugu cy’ubudage ngo ntazagaruka mu Rwanda.

    Ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 nibwo yuriye rutema ikirere yerekeza mu Budage aho yitabiriye iserukiramuco ryiswe African Festival rizabera mu kuva tariki 15 Nyakanga kugeza tarriki 30 Nyakanga 2019, rikaba ryaratumiwemo abahanzi banyuranye b’ibyamamare bo muri Afurika.

    Ubwo hari hasigaye amasaha make ngo ahaguruke mu Rwanda yagiranye ikiganiro na Isimbi tv atangaza ko nubwo agiye agiye kuririmba atazahita agaruka ahubwo azahita akomeza amasomo.

    Yavuze ko bajya ku mutumira bahiujwe n’umu Padiri mugenzi we ukomoka I Burayi bityo bamusaba kuza gutaramira yo nawe arabyemera.

    Yagize ati”Iserukiramuco ryitwa African Festival bambwiye ko bajya bakenera kumenya imico y’ahandi ubu bakeneye ibyo muri Afrika.”

    Yakomeje agira ati”Igitaramo kizatangira 15 kirangire 30 Nyakanga2019, nibirangira icyo nazakora sinamenya(ajijinganya) mfite ubundi butumwa nindangiza concert nzajya kwiga.”

    Padiri nubwo atazi igihe azagarukira mu Rwanda avuga ko azabanza kwiga ururimi rw’Ikidage nyuma agahita akomeza andi masomo akaba avuga ko igihe gito gishoboka kizashira atari mu Rwanda ni umwaka.

    Uyu mu Padiri wo muri Paruwasi ya Kora Diyosezi ya Nyundo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yageze mu Budage amahoro,Jean Francois Uwimana yamenyekanye kubera gukora umuziki wa Hiphop amaze mo imyaka itatu akaba maze imyaka 7 ari umusasaridoti.

    Arashimira abantu bose bagiye bamushyigikira dore ko bitavugagwa ho rumwe kumva Padiri wabaye umuraperi.

    padiri
    Dore ko Padiri yavuye mu Rwanda yambaye
    pad
    Padiri ubwo yari ku kibuga kindege Kanombe
    padii
    Padiri Uwimana aha ageze I burayi

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo