• yayeliii

    Nyuma y’umwaka Yambikiwe impeta mu gitaramo Yayeli wo muri Kingdom of God Ministry agiye gukora ubukwe

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 11, 2019

    Umuririmbyi  yayeli Niyitegeka ukomeye muri Kingdom of God Ministry wari umaze umwaka yambitswe impeta imbere y’imbaga y’abantu n’umukunzi we yaba agiye gukora ubukwe bidasubirwa ho. Mu gitaramo cyabereye CLA Nyarutarama […]




    Umuririmbyi  yayeli Niyitegeka ukomeye muri Kingdom of God Ministry wari umaze umwaka yambitswe impeta imbere y’imbaga y’abantu n’umukunzi we yaba agiye gukora ubukwe bidasubirwa ho.

    Mu gitaramo cyabereye CLA Nyarutarama Tarki ya 06 Nzeli umwaka ushize wa 2018, nibwo Eric Rukundo umukunzi wa Yayeli Niyitegeka yamwambitse impeta y’urukundo ndetse uyu muririmbyi ukomeye mu itsinda ­­­­rya Kingdom of God Ministry ahita avuga ijambo Yego rivugwa n’umuntu wemeye kubana akaramata n’ubimusabye,kuri ubu rero nyuma y’umwaka biravugwa ko ubu bukwe bw’aba bugiye gutaha mu minsi mike.

    Amakuru dukesha Inyarwanda.com avuga ko nubwo yaba ubutumire ndetse n’integuza by’ubukwe nta na kimwe cyari cyagera hanze yewe nab a nyiri ubwite bakaba ntacyo bashaka kubitangaza ho mbere y’uko igihe kigera,bamwe mu bantu ba hafi b’uru rukundo bavuga ko ubukwe bushigaje igihe kitarenze amezi 2.

    Umwe mu baganiriye n’iki gitangazamakuru twavuze haruguru yahamirije umunyamakuru ko Yayeli na Producer Eric bazarushinga tariki 05/10/2019, kuri iyi tariki akaba aribwo hazaba imihango yo gusaba no gukwa ndetse akaba ari nabwo bazasezerana imbere y’Imana.

    Yayeli ni umwe bazwi muri Kingdom of God Ministry kubera gutera indirimbo z’iri tsinda,Eric Rukundo Fiyanse w’uyu mukobwa asanzwe akora akazi ko gutunganya umuziki (Producer) akaba n’umuyobozi w’inzu y’umuziki ya Capital records aba bombi bakaba bamaze imyaka 2 mu rukundo.

    yayeliii
    Ubwo Eric yatunguraga Yayeli akamusaba ko yamubera umufasha
    yayeli
    umwaka urashize Eric na Yayeli babyemeranyijwe ho
    abasore_n_inb4f0-2892b
    Icyo gihe Yayeli nta kuzuyaza yahise avuga ‘Yego’

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo