• healingw

    Nyuma yo kubisabwa Healing worship team igiye kongera gutaramira muri Kenya

    Yanditswe na IBYIRINGIRO September 11, 2019

    Nyuma y’igitaramo kishimiwe n’abenshi yakoze umwaka ushize,itsinda Healing worship team rigiye kongera gutaramira abakunda kuramya no guhimbaza uwiteka bo mu gihugu cya Kenya nkuko bari bayibisabye. Nkuko bigaragara ku matangazo […]




    Nyuma y’igitaramo kishimiwe n’abenshi yakoze umwaka ushize,itsinda Healing worship team rigiye kongera gutaramira abakunda kuramya no guhimbaza uwiteka bo mu gihugu cya Kenya nkuko bari bayibisabye.

    Nkuko bigaragara ku matangazo yamamaza iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki ya 15 kugeza tariki ya 18 Nzeli 2019,kikabera ahitwa Kayole mu rusengero rwa Carvaly Convenant center ruherereye I Nairobi.

    Kwinjira muri iki gitaramo kizajya gitangira saa munani z’amanywa kugeza Saa kumi n’imwe  bizajya bisaba amashilingi ya Kenya 200 ni ukuvuga arenga ho gato 1700 Rfw ndetse na 500(4400 rFW) mu myanya y’icyubahiro,bakzaba bari kumwe na Past Christopher Sebagabo.

    healingw

    Iri tsinda ribarizwa muri Power of prayer church riherutse gukora igitaramo gikomeye muri iki gihugu,umwaka ushize muri Nyakanga aho abantu bakitabiriye ari benshi bamwe bakabura aho bicara kuko intebe zo muri Nairobi Chapel ku muhanda witwa Ngong zari zuzuye.

    Bakaba bavuga ko bagiye gukomeza kongera ibitaramo bakorera hanze kukobabona ko isaha y’Imana igeze.

    Nkuko ubuyobozi bw’iri tsinda bubitangaza,barahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeli 2019.iri rimenyerewe mu ndirimbo nka”Inzira z’Imana, Nguwe neza, Icyo ngusaba, Amba hafi, Mana imbaraga zawe, Calvary, Ndakwihaye n’izindi.

    healing-kenya-4863791568112561

    kenya
    igitaramo bakoreey muri Kenya ubushize kitabiriwe n’abantu benshi
    healii
    Bahagiriye ibihe byiza bituma basabwa kongera gutaramira yo


    Leave a Reply


    Ibitekerezo