• exodu

    Nyuma y’iminsi 2 yatuye ibyaha bye umuhanzi Exodus yatangaje ikintu adashobora kureka

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 8, 2019

    Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ukomoka muri Uganda,George Lubega Timothy uzwi nka Exodus nyuma yo kongera kwatura ibyaha bye ngo yongere agarukire Imana yatangaje ko hari ikintu kimwe atiteguye […]




    Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ukomoka muri Uganda,George Lubega Timothy uzwi nka Exodus nyuma yo kongera kwatura ibyaha bye ngo yongere agarukire Imana yatangaje ko hari ikintu kimwe atiteguye kureka.

    Ikinyamakuru Howwebiz.ug kibivuga ngo uyu muhanzi mu minsi ishize nibwo yagiye kwa Pastor Robert Kayanja wa Miracle Centre Cathedral Rubaga akaba ari na se wo mu mwuka,uyu muhanzi ngo yaragiye kwicuza ngo Imana yongere imurebe neza.

    Iki kinyamakuru gikomeza kivuga iminsi ibiri gusa nyuma yo kwicuza yahise atangaza ko ibindi yabiretse ariko atiteguye kureka ka Manyinya ko azakomeza kukanywa nkuko bisanzwe.

    Uyu muhanzi wamenyekanye ku ndirimbo nka Igwe,Happy,Tosumagila n’izindi akunze kugaragara mu tubari anyway inzoga ndetse ari kumwe n’abgore ibintu bitavugwa ho rumwe n’abenshi.

    Sibyo gus kuko yaiye avugwa ho indi mico mibi nko kurwana n’abashumba mu gihe bamubuza kunywa inzoga.

    exodu
    Exodus watangaje ko adashobora kureka inzoga
    exodus
    Exodus akunze kugaragara mu tubari cyane

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo