• Ingabire

    Nyuma y’ amezi 3 itegurwa indirimbo ihuriwemo n’ abahanzi ba Gospel 7 yasohotse – AUDIO

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne June 13, 2017

    Abahanzi bagera kuri 7 baririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana bishyize hamwe ku gitekerezo cy’umunyamakuru Reagan da Promota uba muri leta zunze ubumwe z’amerika basohora indirimbo yari imaze igihe ivugwa mu […]




    Abahanzi bagera kuri 7 baririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana bishyize hamwe ku gitekerezo cy’umunyamakuru Reagan da Promota uba muri leta zunze ubumwe z’amerika basohora indirimbo yari imaze igihe ivugwa mu bitangazamakuru indirimbo bise ”Ingabire

    Ingabire

    umunyamakuru Reagan da Promota usanzwe ufasha abahanzi bahimbaza Imana mu kumenyekanisha ibihangano byabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko iki gitekerezo yari akimaranye igihe mu rwego rwo kurushaho kurema ubumwe mu bahanzi baririmbira Imana kukurushaho kwishyira hamwe.

    gtuu
    umunyamakuru Reagan da Promota

     

    akaba yaraje guhamagara umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’indirimbo Issa Noel Kalinijabo umaze kumenyekana muri Gospel kubera kwandikira indirimbo abahanzi batandukanye amusaba ko yakandika indirimbo agashaka insanganyamatsiko nyuma y’amezi abiri yaje kumusubiza ko yayibonye yitwa Ingabire akaba ari mu rwego rwo gushima Imana ku bw’impano itanga ikazigabira abantu mu buryo butandukanye ariko ari mu buryo bwo kwerekana gukomera kwayo ndetse n’ubuhangange bwayo.

    issa
    Umunyamakuru Issa Noel Kalinijabo niwe wanditse iyi ndirimbo

     

    Dore bamwe mu bahanzi bagaragaye muri iyi ndirimbo; Aline Gahongayire, Babou, Olivier Roy, Babou, Rachel (uririmba muri Tehillah), Lydia (uririmba muri True Promises no muri POwer of the Cross) ndetse na Peniel Producer wayikoze.

    Ingabire

    iyi ndirimbo yiswe Ingabire bisobanura impano yakorewe muri studio ya Hear Recordz mu gihe kingana n’amezi atatu kuko umushinga wo kuyikora watangiye muri Werurwe urangira muri Kamena 2017.

    KANDA  HANO WUMVE INDIRIMBO IHURIWEMO N’ ABAHANZI 7 YISWE “INGABIRE”

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo