• WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.19 PM

    Nyabihu: Abasore 2 bari abasinzi n’ abasambayi biyemeje kwakira agakiza biyemeza kureka umugambi mubisha ukomeye bari bafite

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 18, 2019

    Twari dufite gahunda yo kuzica umuntu kuwa gatanu tugahita tujya kwiturira muri Nyakiriba ariko Imana itubabarire twihannye mu ruhame ngo bose babyumve. Ibi ni ibyavuzwe n’abasore babiri barimo uwitwa SIBOMANA […]




    Twari dufite gahunda yo kuzica umuntu kuwa gatanu tugahita tujya kwiturira muri Nyakiriba ariko Imana itubabarire twihannye mu ruhame ngo bose babyumve.

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.19 PM
    Aba bosera bemeye kwihana bemera no kureka umugambi mubisha bari bafite

    Ibi ni ibyavuzwe n’abasore babiri barimo uwitwa SIBOMANA n’undi witwa MUGABE  bo muri centre ya Kadahenda ho muri Nyabihu kuri iki cyumweru taliki 15.09.2019 nyuma ya saa sita ubwo chorale Abungeri yo kuri ADEPR Kigasa mu karere ka Musanze yari mu ivugabutumwa muri aka karere ka Nyabihu .

    Nyuma yo gutaramira ibihumbi bisaga bitanu (5000) bakabaririmbira indirimbo nyinshi zikora ku mitima zirimo iyitwa :  Imparakazi ,Nzahagarara n’izindi nyinshi zirimo ubutumwa bukakaye,habaye umwanya wo gusengera abemeye kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza maze abasaga ijana (100)barapfukama ngo basengerwe.

    Mu gihe umushumba wa paroisse ya Kigasa Rev. Pastor SEMATAMA yari amaze gusengera izo ntama nshya ,umuvugabutumwa Nshizirungu yavuzeko hari abandi bashaka kwihana by’umwihariko maze haza abasore babiri (SIBOMANA na  MUGABE) bagaragazaga ko banyoye inzoga zisindisha ku  rugero rwo hejuru.

    Bahawe indangururamajwi(microphones) babanza kwivuga amazina ,bemezako ngo ari abasambanyi ruharwa ndetse ko ari n’abasinzi .

    Uwitwa  MUGABE  (usanzwe ufatwa nk’icyihebe muri aka gace)yagize ati :”rwose njyewe muranzi ariko Imana imbabarire ndi umusambanyi sinibuka abo nasambanyije ,ndi umusinzi bikabije ,ariko ibyo ntabwo bikomeye kuko igikomeye ari ukwica .

    Kuwa gatanu twari kuzica umuntu tukajya kwiturira I Nyakiriba (gereza nkuru ya Rubavu).Twari twapanze umugambi wo kwica umuntu gusa ubu turakijijwe by’ukuri kandi tubivuze imbere y’iyi mbaga kugirango mudusengere Imana idukize abo badayimoni”

    Yakomeje avugako n’ubwo yasambanye cyane ngo Imana yamurinze akaba ataranduye virusi itera Sida kuko ngo ubwo abasirikare naherutse kuza gupima icyo cyorezo muri centre yabo basanze ari muzima ngo nawe bikamutungura.

    Korali Abungeri yakoze amateka yo kuririmba hakihana ba ruharwa bari barazengereje aka gace ,ni Korali yatangiye mu mwaka w’ 1982 itangirana abaririmbyi 7  kuri ubu ikaba igeze ku basaga 102 .Imaze gukora imizingo ibiri y’amajwi n’umwe w’amajwi n’amashusho.Ni korali  ikomeje ivugabutumwa kandi yitegura no gukora umuzingo wa gatatu w’amajwi nk’uko twabitangarijwe n’umutoza wayo bwana NSANZIMANA Egide wemezako hari byinshi byo gukora kandi ko batazahwema gukora kuko bakwiye gukora umurimo w’uwabatumye hakiri ku manywa.

    Centre ya Kadahenda iri hafi y’urusengero rwa Kadahenda muri paroisse ya Karago mu itorero ry’akarere ka Nyabihu .Ni mu mudugudu wa Nkomane ,akagari ka Kadahenda mu murenge wa Karago ku muhanda wa kaburimbo Mukamira -Kabaya-Muhanga .

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.14 PM

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.15 PM

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.16 PM

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.17 PM(1)

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.17 PM

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.18 PM(1)

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.18 PM

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.20 PM(1)

    WhatsApp Image 2019-09-17 at 8.11.20 PM

     

    @Flavien NDAGIJIMANA/Ibyiringiro.rw




    Ibitekerezo