• WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.28.47 PM

    Ntimukwiye kumvako muzahora mu masengesho gusa ,ahubwo mugomba gusenga mukanakora mugafatira urugero rwiza kuri Chorale UBUMWE- UWAMARIYA Marie Claire

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne July 17, 2019

    Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madame UWAMARIYA Marie Claire ubwo yari mu muhango wo gusoza igiterane cy’iminsi ine (4)cyari cyateguwe na chorale Ubumwe […]




    Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madame UWAMARIYA Marie Claire ubwo yari mu muhango wo gusoza igiterane cy’iminsi ine (4)cyari cyateguwe na chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane cyari cyiswe ngo UBUMWE MU MASHIMWE yabasabye ku dahora mu nsengero   gusa.

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.28.47 PM

    Mu muhango wo gusoza iki giterane wabaye ku cyumweru taliki 14.07.2019 wari witabiriwe n’imbaga y’abantu bari baturutse hirya no hino mu majyaruguru ndetse n’ahandi mu Rwanda ,ukaba kandi waranitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iz’itorero ADEPR ndetse n’inzego bwite za leta.

    Ubwo yafataga ijambo,uyu muyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ;yasabye abari aho ko bareka kwirirwa mu nsengero ,mu byumba no mu butayu basenga gusa ko ahubwo bakura amaboko mu mifuka bagakora kuko ngo na bibiliya ariko ivuga.Yagize ati:”No muri bibiliya dusangamo ko udakora adakwiye kurya.Ubwo rero namwe mukwiye gukora kugirango mubone uko mubaho”.

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.29.00 PM

    Yongeyeho ko ashimira itotero ADEPR BUKANE by’umwihariko chorale Ubumwe kuko ngo ivugabutumwa ikora rifite imirimo ngo bikaba byerekanako bazi ibyo bakora.

    Ibi kandi byashimangiwe n’umushumba w’itorero rya ADEPR mu karere ka Musanze Rev.Pastor KAMUGISHA Nasen wavuzeko gusenga ari byiza ariko ko no gukora ari byiza.Yagize ati:”gusenga ni byiza kandi tugomba kubikora buri munsi .Gusa no gukora ni ngombwa kandi tugomba kubikora buri munsi”.

    Yakomeje avuga ko byose bigomba kubangikanwa kuko burya ngo roho nzima itura mu mubiri muzima.Muri iki giterane cyateguwe ngo hazirikanwa aho Imana imaze kugeza abagize chorale Ubumwe hazirikanwa iyo yabakuye ,abagize iyi chorale bafashije abatishoboye basaga 100 babatangira ubwisungane mu kwivuza (mituel de sante),basura abarwayi basaga 130 mu bitaro bikuru bya Ruhengeri babaha amafunguro,amasabune ,amavuta yo kwisiga ndetse n’impapuro z’isuku.

    Si ibi gusa kandi kuko hanatanzwe inka eshatu(3)mu rwego rwo kuremera abatishoboye ngo nabo babashe kunywa amata maze ngo bace ukubiri n’imirire mibi.Mu rwego kandi ngo rwo guca ubushomeri hakaba haranatanzwe imashini ebyiri(2)zidoda ku buryo ngo abazihawe basezereye ubushomeri.

    Nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa chorale Ubumwe bwana Bizagwira Emmanuel ngo ibi bakaba barabikoze bazirikana aho bavuye.Yagize ati:”muri iyi minsi dufite indirimbo ivuga ngo Iyo twavuye ni kure .

    Twayihimbye dushaka kuvuga ku mateka yacu ,ntabwo byahagararira aho .

    Twahisemo gufasha abakiri nk’aho twari turi maze duhitamo gufasha “.Yemejeko ibi bkorwa bitazahagararira aho kuko ngo buri kwezi bazajya bagaburira abarwayi 100 mu bitaro.Bamwe mu bahawe ubu bufasha bavugako batabona uko babivuga kuko ngo byabarenze .Uwitwa NYIRANDUNGUTSE M.

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.28.53 PM
    Vice Mayor Uwamariya M. Claire

     

    Chantal yavuzeko yuzuye ibinezaneza kuko ngo yari amaranye imyaka ine isezerano ry’uko azabona inka ariko ngo atazi uko azayibona.Yagize ati:”bakimara kumbwirako nzayihabwa (inka)numvishe ari nk’inzozi ariko nayibonye .

    Ibi byatumye umutware wanjye afata umwanzuro wo gukizwa kuko Atari akijijwe”Imana IHE UMUGISHA CHORALE Ubumwe.

    Iki giterane cyatangiye kuwa kane taliki 11.07.2019 gisoza ku cyumweru taliki 14.07.2019Iki giterane cyatwaye amafaranga asaga miliyoni ebyiri n’igice(2,500,000)yose ngo akaba yaravuye mu baririmbyi ku bushake bwabo.

    Ama korali atandukanye yatumiwe muri iki giterane ngo afashe mu gususurutsa.Muri aya ma chorales twavugamo nka chorale TWISHINGANE yo ku Kabaya ka Musanze yamenyekanye mu ndirimbo DUSHINGIYE ,HARI ICYO NZIBUTSA IMANA ,… ikaba yafashije abitabiriye mu kongera kumvako Imana ariyo igira icyo ikora .

    Hari kandi chorale Intumwa yo kuri ADEPR Muhoza nayo yakumbuje abntu ijuru yongera kubibutsa urukundo Yesu yakunze abantu akabitangira ku musaraba.

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.28.33 PM

    Izi zikaba zije ziyongera kuri chorale URUKUNDO yo ku Muhoza ,Amahoro yo mu Gashangiro n’ubutumwabwiza,hakaba n’Ingabire na Rabagirana.

    Chorale Ubumwe yatangiye mu mwaka wa 2000 ifite abaririmbyi 15 kuri ubu ikaba imaze kugira abaririmbyi barenga 120.Imaze gukora imizingo ibiri y’amajwi harimo umwe w’amajwi n’amashusho ,kuri ubu ikaba ihugiye mu gukora umuzingo wa gatatu uzarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2019.

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.32.00 PM
    Umuyobozi wa chorale Ubumwe bwana Bizagwira Emmanuel

     

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.31.59 PM
    Rev. Pastor Kamugisha Nasen uyobora ADEPR Musanze

     

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.29.00 PM
    korali ubumwe

     

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.28.50 PM

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.28.44 PM

    WhatsApp Image 2019-07-16 at 10.31.49 PM
    Bamwe mu bayobozi bitabiriye harimo n’umushumba w’ururembo rw’amajyaruguru Rev.pastor Ndimubayo Charles

     

    @Flavien NDAGIJIMANA /Ibyiringiro.rw



    Leave a Reply


    Ibitekerezo