• yakobo

    Ntibisanzwe:Zambia- Pastor Mwale yafashwe asambana n’umuyoboke we mu modoka

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 7, 2019

    Umushumba w’itorero Ndola Restoration Apostolic Pentecostal Church International yafatiwe mu myanya y’inyuma mu modoka arimo asambana n’umugore w’abandi uririmba muri Korali yireguza ko yari yahawe ikiraka cyo gutera inda. Nkuko […]




    Umushumba w’itorero Ndola Restoration Apostolic Pentecostal Church International yafatiwe mu myanya y’inyuma mu modoka arimo asambana n’umugore w’abandi uririmba muri Korali yireguza ko yari yahawe ikiraka cyo gutera inda.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru Zambianobserver,uyu mushumba James Mwale uzwi nka Prophet Yakobo Yakobo yafatiwe hafi y’ibitaro bya  Ndola teaching Hospital kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2019.

    Pastor Mwale yireguye avuga ko uyu mugore witwa Evereen Mumba Bwalya ariwe wamwisabiye ko bajya baryamana mu rwego rwo kugirango abashe kubona urubyaro. dore ko uyu mugore afite umugabo bamaranye imyaka 11 nta mwana kandi abaganga barababwiye ko bose ari bazima.

    Uyu mu Pastor yavuze ko atewe ikimwaro n’uko yaryamanye n’umugore w’abandi ndetse anasaba imbabazi itorero abereye umushumba.

    Mwale kandi yavuze ko yatangiye kujya aryamana n’uyu mugore w’abandi mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka aza kumutera inda ivamo ahagana mu kwa gatatu ngo nibwo uyu mugore yahise amuha ikiraka cyo gukomeza kumufasha mpaka abonye umwana.

    Mr Able Bwalye ,umugabo w’uyu mugore ngo asanzwe ari umuyoboke wa Pastor  Mwale akaba yaramaze ibyumweru bitatu ari muri Afurik ay’epfo mu rugendo rw’akazi rwari kuzarangira mu kwezi gutaha ariko ngo arahita agaruka nkuko murumuna we witwa John Bwalye yabivuze.

    Ku rundi ruhande uyu mugore yabwiye Polisi ko akunda umugabo we by’agahebuzo ariyo mpamvu yamusunitse kujya kuryamana na Pastor wabo ngo barebe ko babona umwana.

    Aba bombi bamaze amasaha make kuri Polisi bahita barekurwa bivugwa ko bazongera kwitaba kuri Polisi ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

    yakobo
    Prophet Yakobo yakobo wafashwe asambana n’umuyobke we

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo