• 1509791072_ruzibiza

    Ntabwo Imana ihamagara abantu kuko bashoboye  ahubwo iyo ibahamagaye  ibaha ubushobozi-Rev.Past RUZIBIZA

    Yanditswe na IBYIRINGIRO May 20, 2019

    Ibi ni ibyagarutsweho na pastor RUZIBIZA Viateur umushumba w’ururembo rw’amajyaruguru wungirije mu itorero ADEPR ubwo yagezaga  ijambo ry’Imana abitabiriye amateraniro ku mudugudu wa Nyarubande ubwo hasozwaga  igiterane cyateguwe na Chorale […]




    Ibi ni ibyagarutsweho na pastor RUZIBIZA Viateur umushumba w’ururembo rw’amajyaruguru wungirije mu itorero ADEPR ubwo yagezaga  ijambo ry’Imana abitabiriye amateraniro ku mudugudu wa Nyarubande ubwo hasozwaga  igiterane cyateguwe na Chorale Maranatha yo kuri uyu mudugudu .Muri iri teraniro ryo gusoza iki giterane  ryo kuri iki cyumweru hari hatumiwemo Chorale AGAPE yo kuri ADEPR Kora mu karere ka NYABIHU.  Umushumba w’ururembo rw’amajyaruguru wungirije yifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cya Rusi(Ruth) 4:14-15   rifite umutwe ugira uti:”Wa mucunguzi wundi yanga guhungura Rusi”. Aya magambo akaba yavuzwe hagendewe ku ntego y’igiterane igira iti :”KONGERA KUBAHO”

    Mu gusobanura iri jambo kaba yasabye abari muri iri teraniro ko baguma mu nzu y’Imana ntibajarajaze imitima .Yagize ati: “Gumana ibyiringiro ku Mana haracyariho ubundi buryo” yongeye kandi kubwira abakristo bari mu iteraniro ko Imana idahamagara abashoboye ko ahubwo abo ihamagaye ibaha ubushobozi ikabashoboza.RUZIBIZA Viateur yongeye gusaba abntu ko niba bananiwe bakwiye kunannirirwa mu rusengero .Yagize ati:”Niba unaniwe nanirirwa mu rusengero ,niba ushonje sonzera mu rusengero,niba niba ugeragejwe geragerezwa mu rusengero” Yabwiye abntu ko bakwiye kuguma mu mbago kuko ngo ariho hari ibisubizo .

    Yasoje asaba abakristo kwiyumvamo ubumwe kandi bakagira umutima nka wa wundi wari muri kristo.

    Umudugudu wa Nyarubande ni umudugudu uri muri paroisse ya Nyarubande mu itorero ry’akarere ka Musanze mu rurembo rw’amajyaruguru .Ni umudugudu uri kuzamuka mu miririmbire kuko hari iyitwa Rabagirana iamze iminsi ikoze igiterane igatumiramo Shalom ya Nyarugenge na Maranatha yatumiye AGAPE yo muri paroisse ya Kora mu karere ka Nyabihu.

    1509791072_ruzibiza RUZIBIZA Viateur umushumba w’ururembo rw’amajyaruguru wungirije mu itorero ADEPR

    IMG_20190519_110402_8
    Chorale Maranatha na Chorale AGAPE bashimishije abar bitabiriye iki giterane

    @Flavien NDAGIJIMANA /Ibyiringiro.rw/Musanze/North



    Leave a Reply


    Ibitekerezo