• sultan

    Ntabwo gukizwa ari ukureka ibyaha  bibaye bityo nta waba yarakijijwe kuko nta waretse ibyaha-Prophet Sultan Eric

    Yanditswe na IBYIRINGIRO June 22, 2019

    Prophet Sultan Eric avuga ko atemeranya n’abigisha ko agakiza kabonwa n’uwaretse ibyaha ngo kuko niba gukizwa ari ukureka ibyaha nta n’umwe waba warakijijwe kuko kuri iyi si nta ntungane ihaba. […]




    Prophet Sultan Eric avuga ko atemeranya n’abigisha ko agakiza kabonwa n’uwaretse ibyaha ngo kuko niba gukizwa ari ukureka ibyaha nta n’umwe waba warakijijwe kuko kuri iyi si nta ntungane ihaba.

    Uyu mushumba w’itorero Zeal of the Gospel church,ubwo yigishaga ijambo ry’Imana ku mugoroba w’uyu wa gatanu yavuze ko agakiza katanzwe k’ubuntu n’uwaducunguye ndetse ko abigisha ko agakiza ari ukureka ibyaha ubwo ari ubuyobe.

    Yavuze ko agakiza ari cyo kintu cyoroshye kurusha ibindi ku isi rero bibnay ari ukureka ibyaha agakiza kaba gakomeye cyane .

    Yagize ati “Gukizwa biroroshye ni ukwakira agakiza katanzwe ku buntu. Icyakoze byavunnye uwadukijije.Yamennye amaraso ngo tubabarirwe, yakoze ibyasabwaga byose ngo dukizwe. Benshi baziko kwakira agakiza ari ukureka ibyaha, oya ibyo byaba bikomeye agakiza kaba gakomeye.”

    Yakomeje ati Gukizwa nicyo kintu cyoroshye munsi y’ijuru, kuko ni igikorwa gikorwa n’ugukiza. Gukizwa nibyo bintu byoroshye, ikintu cyoroshye muri ubu buzima ni ugukizwa kuko agakiza karakirwa ntabwo gakorerwa. Niba wumva udakijijwe ni uko utazi Yesu cyangwa barakubeshye ko gukizwa ari ukureka ibyo byaha.”

    Prophet Sultan kandi yakebuye abantu bibwira ko bakijijwe kubera baretse ibyaha agira ati” Gukizwa ni ubuntu, Pawulo yibukije Abefeso bo bakijijwe n’ubuntu. Niba Abefeso barakijijwe n’ubuntu namwe ubwo buntu bubariho. Ushobora kwibwira ngo mwakijijwe kubera kureka ibyaha, iyo myumvire muyireke ntabwo gukizwa ari ukureka ibyaha. Izo nyigisho ni iz’abadayimoni.”

    Prophet Sultan yakomeje ashimangira ko gukizwa atari ukureka ibyaha kuko ngo bibaye ari uko bimeze nta n’umwe waab ukijijwe ku isi kuko nta w’udakora ibyaha.

    Ati“ Nta n’uwaba akijijwe kuko nta wigeze areka ibyaha byose na bariya bababeshya ngo kureka ibyaha niko gukizwa,baretse bike. Ababipinga bazaze dukore ibiganirompaka, mbarondore mbabwire ibyaha bakoze […. ] Buri muntu wese duhuye namurondorera byibura ibyaha 20 yaba afite.Hanyuma niba gukizwa ari ukureka ibyaha, ubwo muri abo bose nta n’umwe wakijijwe.”

    Prophet Sultan Eric ayobora itorero rya Zeal of the gospel church(River of joy) riherereye mu karere ka Nyarugenge I Nyamirambo,uyu yamenyekanye kubera inyigisho ze usanga zitandukanye n’abandi nkaho avuga y’uko Yesu kristu yatanze imbabazi za burundu mu minsi yashize yigeze gushyira ho ibiciro ku bantu bashaka ubuhanuzi,aho kugirango aguhanurire umushyitsi mu itorero rye yishyuraga amafaranga ibihumbi 20 naho usanzwe akishyura 10.

    sultan
    Prophet Sultan wigeze kujya yishyuza ubuhanuzi

    @IBYIRINGIRO



    Leave a Reply


    Ibitekerezo