• Urusengero rwitwa Reigners Bible Church rwari rucyubakwa igihe rwakiraga abantu babarirwa mu majana mu muhango wo kwimika musenyeri

    Nigeriya : Urusengero rwahitanye abakristo benshi rwari rufite amakosa y’imyubakire -Amafoto

    Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 18, 2016

    Abagenzuzi bavuga ko urusengero rwasenyutse ku wa Gatandatu muri Nijeriya hagapfa abantu babarirwa muri mirongo, rwari rufite ibibazo by’imyubakire kandi nta byangombwa by’imyubakire rwari rufite.   Bavuga ko abategetsi batanze […]




    Abagenzuzi bavuga ko urusengero rwasenyutse ku wa Gatandatu muri Nijeriya hagapfa abantu babarirwa muri mirongo, rwari rufite ibibazo by’imyubakire kandi nta byangombwa by’imyubakire rwari rufite.

    Urusengero rwitwa Reigners Bible Church rwari rucyubakwa igihe rwakiraga abantu babarirwa mu majana mu muhango wo kwimika musenyeri
    Urusengero rwitwa Reigners Bible Church rwari rucyubakwa igihe rwakiraga abantu babarirwa mu majana mu muhango wo kwimika musenyeri

     

    Bavuga ko abategetsi batanze amabwirizwa inshuro nyinshi ko urusengero ruhagarara kubakwa ariko bikirengagizwa.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abahanga mu by’ubwubatsi bari bari muri ibyo bikorwa basabwe kwitaba kuri polisi.

    Ntibisobanutse k’umubare w’abantu bapfuye, amwe mu makuru avuga ko abarenga 160 bishwe, abategetsi bakavuga 29.

    Igisenge cy’urusengero rwubatse mu gace ka Uyo, mu majyepfo ya Nijeriya, rwahirimiye ku barimo basenga bari baje mu muhango w’iyimika ry’umusenyeri.

    abari mu bitaro
    abakristo bari mu bitaro

    Abatangabuhamya bavuga ko urusengero rwari rucyubakwa ndetse ko abafundi bari baziundutse bubaka kugira ngo imihango y’iyimika itungane.

    Umunyamakuru wa BBC World Service, Mary Harper, avuga ko atari ibintu bishya ko inyubako zisenyuka muri Nijeriya. Asobanura ko amaguni agoretse, ibikoresho by’inyubako ntibifashe, kandi kenshi n’imyubakire iri hasi y’urugero ruboneye.

    Muri 2014, urusengero rw’umuvugabutumwa wari ufite na televiziyo muri Nijeriya rwaratembagaye mu muyi wa Lagos.

     

    IBYIRINGIRO.RW

     



    Leave a Reply


    Ibitekerezo