• Biodun-Fatoyinbo

    Nigeria:Pasteur yeguye ku mirimo ye kubera gushinjwa gufata ku ngufu

    Yanditswe na IBYIRINGIRO July 4, 2019

    Biodun Fatoyinbo ,wari pasteri mukuru w’itorero rya  Commonwealth of Zion Assembly Worldwide church rifite icyicaro gikuru mu gihugu cya Nigeria yamaze kwegura nyuma y’uko umugore witwa Busola Dakolo amushinjije kumufata ku […]




    Biodun Fatoyinbo ,wari pasteri mukuru w’itorero rya  Commonwealth of Zion Assembly Worldwide church rifite icyicaro gikuru mu gihugu cya Nigeria yamaze kwegura nyuma y’uko umugore witwa Busola Dakolo amushinjije kumufata ku ngufu.

    Biodun-Fatoyinbo

    Nkuko inkuru dukesha Christianpost ibivuga uyu mushummba yahise mo kwegura ngo kugirango asenge Imana kandi arinde itorero ariko anongera ko ari umwere atigeze agerageza gukora igikorwa nk’iki.

    Ati”nubwo nge n’Itorero nta kintu twigeze tubivuga ho,amashusho yanyuze kuri Youtube ya Busola Dakolo yarangije kungira umunyabyaha kandi ari ibihimbano ku giti cyange ndetse n’itorero ntitwakwihanagnira ibikorwa nk’ibyo byo gufata ku ngufu,Ihohotera n’ibindi bisa nk’ibyo”

    Yakomeje agira ati”Sinigeze nsambanya umuntu n’umwe n’aba ntarakizwa kandi ndi umwere bidasubirwa ho.”

    Uyu mukozi w’Imana yavuze ko nubwo bimukomereye kumara n’umunsi umwe ari kure y’inzu y’Imana ariko agomba gufata icyemezo kandi abona ko ari cyo gikwiye ,yavuze ko ku bw’ubukristu yanze ko ibimuvugwa ho byagira ingaruka k’umurimo w’Imana.

    Busola Dakolo ni umugore w’umuhanzi Timi Dakolo,uyu mugore akaba avuga ko yafashwe ku ngufu inshuro 2 rimwe uyu mugabo amusanze iwe ubwa 2 ngo bari bagiye mu masengesho.

    Biodun-Fatoyinbo
    Biodun Fatoyinbo ushinjwa gusambanya umugore ku ngufu

     

    Biravugwa ko abanya-nigeria benshi babyukiye ku biro by’iri torero bamagana uyu mu pasteri,akaba yaramaze imyaka hafi 20 ayobora iri torero.

    Biodun Fatoyinbo  ni umwe mu bashumba b’amatorero bari bakunzwe cyane ndeste akaba ayri yarahawe akazina ka Gucci Pastor kubera uburyo yambara bigezwe ho ibi akabijyanisha no kugenda mu modoka nziza.

    @Ibyiringiro



    Leave a Reply


    Ibitekerezo